AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yahuye na Ramaphosa bagirana ibiganiro byihariye mu Burusiya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yahuye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa bagirana ibiganiro byihariye ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Aba bakuru bibihugu bahuriye mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya aho bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere ihuje u Burusiya na Afurika.

Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda  bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ariko mu butumwa bwabyo, ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro aba bakuru bibihugu byombi bagiranye.

Ni ku nshuro ya karindwi, Perezida Kagame na Ramaphosa bahuye kuva mu myaka ibiri ishize. Ni intambwe igaragaza ubushake bw’impande zombi mu gukemura ibibazo bishingiye kuri politiki bihari.

Perezida Kagame n’abandibakuru bibihugu by’Afurika n’abahagarariye Guverinoma bari mu Burusiya aho bitabiriye Inama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa 23-24 Ukwakira 2019, yitabiriwe n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere.

Iyi nama  kwibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco. Yayobowe na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Nubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugenda ugarura isura, hari ibitaranoga kuko nyuma yo kurangiza inshingano kwa Ambasaderi George Nkosinati Twala muri Gashyantare 2019, Afurika y’Epfo nta ambasaderi ifite i Kigali.

Kugeza ubu  Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kubona viza zo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, ikibazo Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa aheruka kuvuga ko kigiye gukemurwa, ariko imyaka igihe kuba ibiri bitarashoboka.

Perezida Kagame yahuriye na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu Burusiya
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa

Abakuru b’ibihugu n’ abahagarariye za Guverinoma bya Afurika bahuriye mu Burusiya aho bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere ihuje u Burusiya na Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger