AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagize icyo avuga k’urupfu rwa Prof. Calestous Juma

Perezida wa Repubulika y’Urwanda Paul Kagame, yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umunya Kenya Prof.Calestous Juma watabarutse kuwa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017, aguye I Boston aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi bwa Cancer.

Umunya Kenya Prof. Calestous Juma, impuguke mu burezi ndetse akaba yari n’umwarimu muri kaminuza ya Havard Kennedy School.

Perezida Kagame nk’umwe mu bavuga ko bari bazi ubuhanga n’ubwitange bw’uyu mugabo yavuze ko Afurika ihombye umuhanga mu guhanga udushya agamije guteza imbere uburezi bwa Afurika

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Prof .Calestous Juma ndetse ahamya ko Afurika ihombye cyane impuguke ndetse akaba n’umuhanga mu guhanga udushya, akaba kandi yari n’umutungo ukomeye wa Afurika.

Photo :Prof.Calestous Juma

Mu mwaka wa 2013, Prof. Calestous yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye muri Afurika abikesha ubunararibonye mu bikorwa bitandukanye yagiye agiramo uruhare akanabihererwa ibihembo byinshi. Uyu mnugabo kandi yigeze no kuba umunyamakuru mu binyamakuru bikomeye birimo na Dail Nation.Prof.Calestous Juma yatabarutse afite imyaka 64 y’amavuko .

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger