AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mubano w’u Rwabda na Uganda

Perezida Kagame yavuze ko igihugu cya Uganda umubano wacyo n’u Rwanda, ugifite agatotsi, ashimangira ko bizasaba akazi gakomeye n’imbaraga mu gushakira umuti ibibazo bihari, cyane ko Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakomeje guhohoterwa, mu gihe abaturage ba Uganda babaho mu mutekano usesuye mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda yashimangiye ko kuvugurura umubano w’u Rwanda na Uganda bizashingira gusa ku ruhare rw’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwabyo bwo kujyana mu rugendo rwo kuvugurura uwo mubano.

Ati: “Kuri Uganda, hagiye haboneka ibibazo byinshi kandi twagiye gushyiramo imbaraga twatangaje kugira ngo abantu bazimenye banazibone. Turacyarimo gukorana mu guharanira kugira umubano mwiza n’icyo gihugu ariko haracyarimo urusobe rw’ibibazo tugomba kubanza gukemura. Birasaba ubushake ku mpande zombi no kwirinda kugarura ibibazo by’ahahise, imyumvire n’ibindi bimeze nkayo bishobora kwinjira mu mikorere bikabyara ibindi bibazo ubwabyo. Turacyafite byinshi byo gukora kandi dukwiye kubikora.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje gukorana na Uganda no gufata neza abaturage bayo bari mu Rwanda nubwo hakiriho izo mbogamizi. Ati: “Iyo urebye uko Abanya-Uganda bafatwa mu Rwanda bihabanye cyane rwose n’uko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda. Twakoranye na Uganda inshuro nyinshi ariko ntacyo biratanga. Uko ibibazo bizarangira ntibiri mu bubasha bwacu.”

Nubwo hari intambwe imaze guterwa na Uganda mu kurekura bamwe mu banyarwanda ifungiye muri gereza zitandukanye binyuranyije n’amategeko, ntibikuraho ko Abanyarwanda bakomeza guhohoterwa muri icyo Gihugu bamwe bafungwa hakarekurwa abandi nyuma yo kubakorera iyicarubozo babashinja kuba ibyitso by;u Rwanda kandi ari abantu bari baragiye muri icyo gihugu gushakirayo ubuzima.

Uretse guhohotera Abanyarwanda, inzego na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda usanga byariyunze mu bukangurambaga bwo guharabika u Rwanda binyuze mu guhimba ibihuha no gucura inkuru mpimbano zigamije kurwambika isura mbi mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni
Twitter
WhatsApp
FbMessenger