AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya (+AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriwe na Uhuru Kenyatta mu biro bye muri Kenya, bagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi mu gihe iby’Umukuru w’Igihugu muri Kenya byo byanditse ko “Perezida Uhuru Kenyatta yaganiriye mu muhezo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”

Perezida Kagame ubu ni na we uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Yaherukaga kuganira na mugenzi we wa Kenya muri Werurwe uyu mwaka wa 2019.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda ubwo habaga Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro, ahavana icyifuzo cyo kuwutangiza muri Kenya.

Icyo gihe ku wa wa 11 Werurwe 2019, Kenyatta yageze i Kigali, akomereza urugendo rwe i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo ahari hari kubera Umwiherero, ageza ijambo ku bayobozi bari bawitabiriye nyuma anaganira na Perezida Kagame.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bifite byinshi bisangiye mu mubano wabyo haba mu bya politiki, ubukungu. Nko mu bukungu, igihugu cya Kenya gifatiye runini u Rwanda kuko ibyinjira n’ibisohoka mu Rwanda byinshi binyuzwa ku cyambu cya Mombasa cyo muri Kenya. Mu bucuruzi kandi, amasosiyete atandukanye y’ubucuruzi afite inkomoko muri Kenya, amaze gushinga imizi mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yerekeje i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019 mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro.
Perezida Kagame ubwo yandikaga mu gitabo cy’abasuye Kenya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger