AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu muhango wo gushyingura Étienne Tshisekedi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, aho azitabira umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi wahoze ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu akanaba se wa Perezida mushya wa Congo Kinshasa.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi, ubundi akunamira Nyakwigendera Etienne Tshisekedi mu muhango wo kunamira uyu mugabo wahoze ayobora ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri icyo gihugu.

Etiene Tshisekedi azashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa gatandatu tariki 01 Kamena 2019. Ku mugoroba wo kuwa Kane nibwo indege izanye umurambo wa Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege cya Kinshasa, yakirwa n’abakomeye bayobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Abakuru b’ibihugu batandatu biteganyijwe ko bazitabira umuhango wo gushyingura barimo; Alpha Condé wa Guinée, Faure Gnassingbe wa Togo, Joao Lourenço wa Angola, Edgar Lungu wa Zambie, Paul Kagame w’u Rwanda, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville.

Ibihumbi by’abayoboke b’ishyaka rye rya UDPS n’abandi bakoranye ngo bamusezereho mu cyubahiro. Bamwe baje kumwakira bitwaje amafoto ariho intero y’uyu mugabo igira iti “Abaturage mbere na mbere”, abandi bakaba bari bambaye imyenda y’umweru isobanura ko yari umuziranenge ku kijyanye na ruswa.

Perezida Kagame asuye RDC nyuma y’uko perezida Félix Antoine Tshisekedi asuye u Rwanda tariki 24 Werurwe uyu mwaka wa 2019, ubwo yari anitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) yabereye i Kigali kuva tariki 25 Werurwe 2019 kugeza tariki 26 Werurwe 2019.

Umubiri wa Etienne Tshisekedi wapfuye kuwa 1 Gashyantare 2017, wari umaze imyaka ibiri mu Bubiligi, aho yapfiriye ku myaka 84.
Perezida Tshisekedi n’umugore we bagiye kwakira umurambo wa Etienne Tshisekedi
Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu muhango wo gushyingura Tshisekedi , mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger