Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yageze i Dakar aho yitabiriye irahira rya Perezida Macky Sall (Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Macky Sall uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Ni amakuru yemejwe n’urubuga rwa Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Umuhango w’irahira rya Perezida Sall uheruka gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Senegal uteganyijwe kuri uyu wa kabiri, ukazabera ahitwa Diamniadio Exhibition Centre. Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bagomba kwitabira uyu muhango.

Mu bandi banyacyubahiro bamaze kugera I Dakar, barimo Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, Roch Marc Christian Kaboré wa Burkinafaso, Andry Nirina Rajoelina wa Madagascar, George Weah wa Liberia, n’abandi.

Ni umuhango uzanitabirwa na zimwe mu ntumwa za Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger