Amakuru ashushyeIyobokamana

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo abakirisitu bazabazwa bageze mu ijuru

Perezida Paul Kagame wasoje itorero indangamirwa rya 11, yasabye abari baryitabiriye kumenya guhitamo icyagirira u Rwanda akamaro ariko icyarugirira nabi bakacyamagana ndetse anavuga ko ari nabyo abazagera mu ijuru bazabazwa.

Yabitangarije abanyeshuri 568 bagize ibyiciro bitandukanye birimo ababa mu mahanga n’abahiga, bari bamaze ibyumweru bitanu batozwa indangagaciro za Kinyarwanda, mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherere mu Karere ka Gatsibo kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Kanama 2018.

Perezida Kagame kandi yabwiye  abakirisito bari muri izo ntore ko nibanagera mu ijuru bazabazwa uko bitwaye bakiri mu buzima bwo ku isi.

Perezida Kagame wasoje iri torero yavuze ko nta shema umuntu akwiye guterwa no guhunga cyangwa gutinya umwanzi uje amurwanya, ahubwo ngo umuntu akwiye kumusatira akamurwanya agamije kumutsinda.

Ngo ntabwo abantu bakwiye gutinya urupfu kuko burya ngo urupfu ntaho rutaba, ndetse ngo n’iyo uhunze urusanga aho uhungiye.

Iyi ngo niyo mpamvu n’abatekereza ku buzima bwo mu kindi gihe bazabazwa uko bitwaye bakiri ku Isi niba batarabaye ibigwari, yakomeje avuga ko bazabazwa uko bageze mu ijuru.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari abajya mu gisirikare kubera ko bambara impuzankano bakagaragara neza, ngo ibi sibyo.

Perezida Kagame yagize ati:” Hari abakundira igisirikare ko  umuntu akijyamo akambara  impuzankano (inform) agasa neza ariko havuga isasu agashaka aho anyura, ntabwo ari byo kuko icyo watinye ku rugamba ugisanga aho wahungiye, ni cyo kibazo , kandi ibyo bikaba no gupfa bitari neza, buriya hariho gupfa neza.”

Aha ni ho Perezida Kagame yahereye avuga ko abakirisitu bazagera mu ijuru bazabazwa uko bitwaye bakiri ku Isi ndetse n’uko bahageze.

Ati:”Harimo n’abakirisitu muri mwebwe bagomba kuba batekereza ubuzima bw’ikindi gihe, buriya na byo nimugerayo bazabibabaza (Yabivuze aseka) bazakubaza bati ariko wageze aha ute? wageze aha uhunze,  wiruka ? mujye mumenya guhitamo hakiri kare mu gifite umwanya wo guhitamo, abenshi rero hano mureba twahisemo, nibatubaza tuzavuga tuti twageze aha kubera ko twagombaga kuhagera kuko ibindi by’aho twabaga twarabyujuje, ntabwo twabaye ibigwari, ntabwo twirukanse ngo duhunge.”

Abakirisito mu myemerere yabo bemera ko umukirisito nyakuri agomba guhagarara kigabo akarwanya umwanzi wabo (Satani).

Bivuze ko mu myemerere yabo bizera ko ubuzima bwa hano ku isi ari urugamba ruhoraho, ntibagomba rero guha urwaho umwanzi wabo ngo abone uko abatsinda ahubwo bihatira buri gihe guhagurukira kumurwanya bivuye inyuma ari na byo Perezida Kagame agereranya n’urugamba rwa gisirikare rwo kurwanirira igihugu akavuga ko nta mpamvu yo gutinya umwanzi no kumuhunga.

Mu butuma bwibanze ku kamaro k’itorero no kurangwa n’indangagaciro ritanga, Perezida Kagame yavuze ko itorero rifite amateka ari umuco w’uburezi.

Ati “Mu muco Nyarwanda harimo ibikorwa n’uburyo bwo kubaka umunyarwanda no kubaka u Rwanda. Dukwiriye kubakira kuri ibyo ngibyo tukubaka u Rwanda rushya rutagira Abanyarwanda b’impfabusa.

Perezida Kagame yari yajyanye n’abayobozi batandukanye
Abari bagize iri torero harimo abasore n’inkumi

Bakoze n’imyitozo y’imikino njya rugamba
Perezida Kagame yacishagamo agaseka

Umukuru w’itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki asuhuzanya na Perezida Kagame

Amafoto: Kigali Today

Twitter
WhatsApp
FbMessenger