Amakuru

Perezida Kagame yagarutse ku birori by’umukobwa we byahuriranye n’ibyo igihugu cyiteguye muri rusange

Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu yatumye uruzinduko rwe muri Botswana rwihuta ari uko yitegura ibirori by’impurirane aho umukobwa we Ange Kagame azashyingirwa mu gihe u Rwanda narwo ruzaba rwizihiza ibirori by’umunsi w’ubwigenge byahujwe no kwibohora.

Yabigarutseho mu isangira yakiriwemo na Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2019.

Mu ijambo rye yashimye ikaze yahawe muri Botswana, aho yari akandagije ikirenge bwa mbere.

Yagize ati “Icyifuzo cyanjye kwari ukuza nkamara igihe kirekire, nkamenya ahantu, nkanamenyana n’abantu mu gihugu cyanyu cyiza. Hari impamvu nyinshi bitakunze zirimo imwe iri ku rwego rw’igihugu n’iy’umuryango wanjye.’’

Aseka, Umukuru w’Igihugu yavuze ko yabwiye mugenzi we ko hari ibikorwa bibiri by’ingenzi bimutegereje agomba kwitegura.

Ati “Mfite umukobwa umwe [Ange Ingabire Kagame] mu muryango wanjye w’abana bane kandi uwo mukobwa agiye gushyingirwa. Uwo ni umugisha. Njye na Madamu [Jeannette Kagame] tugomba kujya kwitegura.’’

Ubukwe bwa Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma buteganyijwe kuba ku wa 6 Nyakanga 2019. Buzabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Tunafite ibirori by’umunsi w’ubwigenge byahujwe n’uwo Kwibohora, bigiye kuba [Biteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2019].’’

Yahise anatumira mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Eric, kuzitabira ibyo birori u Rwanda ruzihirizamo isabukuru y’imyaka 25 ishize rwibohoye maze mu kumusubiza na we ati  “Nzaba mpari.’’

Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi muri Botswana aho bakiriwe mu Mujyi wa Gaborone na Perezida Mokgweetsi Masisi na Madamu Neo Masisi.

Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma bagiye kubana akaramata

Twitter
WhatsApp
FbMessenger