AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yagaragaje ingaruka zo kugeza internet mu cyaro

Perezida wa Reubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo abaturage benshi muri Afurika bakoresha telefone zigendanwa by’umwihariko izigezweho (Smartphones), bagifite ikibazo cyo kugerwaho na Internet yihuta bitewe n’ikibazo cyo kutagira imiyoboro iyibagezaho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, mu biganiro ku mpinduramatwara mu bukungu bishingiye ku ikoranabuhanga byateguwe na Banki y’Isi, haganirwa ku kamaro k’ikoranabuhanga rigezweho mu kubaka ubukungu budaheza kandi burambye.

Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa MasterCard, Michael Miebach, Perezida wa Banki y’Isi, David R. Malpass, Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Kigo Mpuzamahanga cy’Imari, IFC, Leila Search n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo abaturage benshi ba Afurika kuri ubu bafite telefone zigezweho hakiri ikibazo cyo kubona Internet kandi yihuta, ikintu abona nk’imbogamizi mu mitangire ya serivisi.

Ati “Abaturage 80% ba Afurika batunze telefone zigendanwa ariko ntabwo buri wese abasha kugera kuri internet yihuta muri telefone igezweho. Kandi umuyoboro wa Internet ni urufunguzo rwo gufungura impinduramatwara mu ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Ku Mugabane wacu, imbogamizi zikomeye tugifite ni ukugeza imiyoboro migari ya internet mu bice by’ibyaro. Ibi bivuze ko abaturage benshi muri Afurika ntabwo bagerwaho na Internet yihuta. Aha niho hantu h’ingenzi dukwiye gushyira imbaraga.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ishoramari mu kubaka ibikorwaremezo bikenerwa mu kugeza internet kuri bose.

Ati “Mu Rwanda, twakoze ishoramari ry’ingenzi mu bikorwaremezo by’umuyoboro mugari wa internet. Twabashije gusakaza uyu muyoboro ku kigero cya 95% mu gihugu hose.”

Yakomeje agira ati “Urugero, iyo urebye urwego rw’ubuzima mu gihugu cyacu, inyubako cyangwa ahantu henshi hatangirwa izi serivisi hagerwa na internet.”

Avuga ko umuyoboro mugari wa internet ubashije kugezwa kuri benshi byakuraho inzitizi n’ubusumbane bukigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane abatuye mu byaro, aho benshi badakoresha internet.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari imbaraga zigenda zishyirwa mu bufatanye bugamije kuzamura no kongera umubare w’abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange.

Ati “Bigenda bishyirwamo imbaraga muri gahunda yo kwishyira hamwe ku rwego rw’Akarere cyane cyane mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, habayeho guhuza ibintu byinshi harimo no kureba uko ibi byagerwaho […] ku buryo kohererezanya amafaranga hifashijwe ikoranabuhanga byakorwa nk’aho abantu bari mu gihugu kimwe.”

Yakomeje agira ati “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze kwegerana mu buryo usa n’igihugu kimwe kinini gihuza ibihugu bitandukanye binyamuryango, birimo kuganirwaho tunareba uko twagira ifaranga rimwe, bizatuma duhuza ibikorwa na serivisi bikorwe horoshywa urujya n’uruza bityo kwishyurana birusheho koroha.”

SRC:Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger