AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia wabuze umubyeyi we

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatambukije ubutumwa bufata mu mugongo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed, nyuma y’urupfu rwa se umubyara rwabaye ejo ku wa mbere.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko we n’umuryango we bihanganishije Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, anasaba Imana kumukomeza muri ibi bihe by’abababaro we n’umuryango we barimo.

Ati” Numvise inkuru ibabaje…Njye n’umuryango wanjye twihanganishije umuvandimwe wanjye akaba n’incuti, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed. Imana ibakomeze muri ibi bihe bikomeye by’icyunamo murimo”.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere ni bwo Ahmed Ali ubyara Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yitabye Imana, nyuma y’imyaka 105 yari amaze ku isi.

Itangazamakuru rya leta muri Ethiopia ryatangaje ko uyu mukambwe yaguye mu bitaro bya Jimma  aho yari amaze igihe akurikiranirwa.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa kabiri, ahitwa Beshahsa Kebele mu karere ka Gomma ari na ho yavukiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger