AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege ya Kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines. Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Iyi ndege yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu ihagurutse i Addis Ababa yerekeza i Nairobi mu gihugu cya Kenya. Abantu 157 bari bayirimo barimo abagenzi 149 n’abakozi bayo umunani bose bitabye Imana.

Abicishije kuri Twitter ye, Perezida wa Repubulika yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka ndetse n’Abanya-Ethiopia muri rusange.

Ati”Twihanganishije imiryango ndetse n’abakunzi b’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Ailrines yavaga i Addis Ababa yerekeza i Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’intebe Abiy ndetse n’abaturage ba Ethiopia. Twifatanyije namwe.”

Uretse Perezida Kagame, abandi banyacyubahiro barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Raila Odinga, Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda n’abandi bagiye batambutsa ubutumwa bwihanganisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger