AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama ikomeye (Amafoto)

Perezida Paul Kagame n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye nama ishobora gusiga Congo Kinshasa yemerewe kwinjira muri uyu muryango.

Iyi nama ya 18 yabaye hifashishijwe iyakure ry’amashusho, yitabiriwe na Perezida Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Samia Suluhu wa Tanzania na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yayihagarariwemo na Visi-Perezida w’iki gihugu, Prosper Bazombanza, mu gihe Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na we yari ahagarariwe.

Iyi nama yanitaniriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, yakurikiye iherutse guhuza ba baminisitiri bahagarariye ibihugu bya EAC tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yemeje ko RDC yujuje ibyangombwa bwo kwinjira muri uyu muryango.

Aba bashingiye ku busesenguzi bakoze kuri raporo yakozwe n’intumwa za EAC zoherejwe mu mijyi ya Goma na Kinshasa kuva tariki ya 25 Kamena kugeza ku ya 5 Nyakanga 2021, zakoze ubugenzuzi bugamije kwiga ku miterere y’iki gihugu gishobora kuba umunyamuryango mushya.

Abaminisitiri ubwo bari bamaze kwemeza ko RDC yujuje ibisabwa ngo ijye muri uyu muryango, basabye abakuru b’ibihugu guterana, na bo bakabyemeza.

Perezida Kagame yitabiriye inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu bya EAC
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari mu bitabiriye iyi nama
Perezida Uhuru Kenyatta
Samia Suluhu yitabiriye iyi nama bwa mbere nka Perezida wa Tanzania
Prosper Bazombanza yitabiriye inama ya EAC mu cyimbo cya Perezida Ndayishimiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger