AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’abaturage mu Umuganda rusange (Amafoto)

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu bitabiriye umuganda ngarukakwezi uba ku cyumweru cya nyuma, wahurije hamwe abarenga 8000 mu mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ahegereye inyubako ya Convention Center.

Ni umuganda wakozwe hubakwa hubakwa inkuta zifata ubutaka, imiyoboro y’amazi no gutema ibigunda, ku muhanda ureshya na kilometero 2.81 wubatswe n’abaturage.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umuganda, yavuze ko yishimiye kwifatanya na bo muri iki gikorwa.

Yavuze ko mu muganda ari n’umwanya wo kurushaho kwiha intego bafatanyije, ari nako “duharanira gusigasira ibyo twagezeho.”

Perezida Kagame yamenyesheje abaturage ko we ubwe, inzego zitandukanye hamwe n’abaturage bagomba gufatanya kwishakamo uburyo bakora imihanda n’imiyoboro y’amazi byo muri za karitiye.

Yagize ati “Turubaka ibikorwa bya kijyambere birimo amazu meza n’imihanda, usanga umuhanda wa kaburimbo n’inzu byubatse neza, ariko kuva muri uwo muhanda ugera muri iyo nzu hari ikituzuye”.

“Ndagira ngo dufatanye ibyo biri hagati bituzuye tubivane mu nzira, (kuko) akenshi iyo imvura yaguye amazi aratemba agahurura ari menshi, akajya mu muhanda wa kaburimbo, ndetse no mu baturanyi (b’uwo muhanda) ugasanga hari inzira nk’iyo mu ishyamba”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko imihanda yo muri karitsiye z’umujyi wa Kigali igiye gutunganywa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, kandi na we ubwe ngo azatangamo umusanzu.

Ati “Buri rwego nanjye ndimo turaza gushyiraho akacu, kugira ngo inyubako nziza nk’iyi ’Convention Center’ na hoteli iri iruhande, nk’uko bisa neza, hirya yaho na ho habashe gusa nka ho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yamenyesheje Perezida wa Repubulika ko aho mu kagari ka Ruhango bamaze gukusanya amafaranga angana na miliyoni 45 yo kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero imwe.

Rwamurangwa avuga ko hari n’indi mihanda, inzira z’amazi n’amatara ku mihanda abatuye ako kagari bamaze kwiyubakira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko ku Kimihurura ahitwa mu Myembe hari hasigaye ari ko gace gasebeje, ariko kuri ubu hatangiye gutunganywa.

Ku rundi ruhande, hari abaturage bafuza ko imihanda n’imiyoboro y’amazi atari byo byavugururwa gusa, ahubwo ko n’inzu batuyemo ngo bagakwiye kuzubaka neza abatabishoboye bakimuka.

Uwitwa Mukandayambaje agira ati “Mu mudugudu ntuyemo harasa nabi, nta n’amazi meza tugira, hari amazu mabi atadukwiriye, ayo mazu arashaje arenda no kutugwira”.

“Ndifuza ko twazahavanwa ariko tukahava tugurishije kugira ngo tubone uburyo bwo kubaka neza aho twaba twimukiye”.

Perezida Kagame avuga ko mu gihe abaturage baba bafatanyije na Leta gusukura za karitsiye batuyemo aribwo imihigo yaba igezweho ku rugero rwuzuye, kuko ubu ngo bageze ku rugero rubarirwa hagati ya 60%-70%.

Perezida Kagame yitabiriye umuganda wo kuri uyu wa nyuma w’ukwezi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger