AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Kagame mu batewe ishema na Toronto Raptors yegukanye NBA

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko yishimiye insinzi ya Toronto Raptors, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika itsinze Golden State Warriors ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Toronto Raptors yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Warriors inzinzi enye kuri ebyiri. Umukino wahesheje iyi kipe igikombe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu warangiye itsinze amanota 114 kuri 112 ya Golden State Warriors.

Perezida Kagame usanzwe yikundira cyane umukino wa Basketball, yashimiye cyane ikipe ya Toronto Raptors ku bw’ibyo yakoze, cyane umuyobozi wayo Umunya-Nigeria Masai Ujiri.

Perezida Kagame abicishije kuri Twitter ye yagize ati” Amashimwe akomeye kuri Raptors, ku bw’igikombe cya NBA mwatwaye mugikwiye. Muvandimwe Masai Ujiri, wagaragaje icyo umuyobozi ufite icyerekezo n’intego ashobora kugeraho. Waduteye ishema.”

Masai Ujiri Perezida Kagame yashimagije, ni we washinze ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada yegukanye igikombe cya shampiyona. Uyu mugabo kandi yanashinze umuryango Giants of Africa, ukora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball mu bakiri bato hano muri Afurika, binyuze mu kubaha ibikoresho n’ibikorwa remezo.

Umuryango Giants of Africa unakorera ibikorwa bitandukanye hano mu Rwanda, byiganjemo ibyo kubaka ibibuga ndetse no kwigisha abakiri bato umukino wa Basketball. Mu bibuga uyu muryango Masai abereye umuyobozi wasannye hano mu Rwanda, harimo icya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger