AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame afungura Kigali Arena hari umukoro yahaye urubyiruko (+AMAFOTO)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro , ikibuga cy’imikino y’amaboko n’ibitaramo cyiswe, Kigali Arena, nyuma y’amezi atandatu yari imaze yubakwa.

Umukuru w’igihugu mu ijambo rye yagejeje kubitabiriye uyu muhango  wari utegerjwe na benshi yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro iki kibuga, bakazavamo ibihangange mpuzamahanga bakagira u Rwanda igihangange.

Perezida Kagame yashimiye abubatse iyi Kigali Arena , avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu byiza mu gihe gito.  yanashimiye sosiyete yo muri Turikiya, Summa, yubatse iyi nyubako  avuga ko ikwiye kuba urugero ku buryo abantu bakora ibintu byiza kandi mu gihe gito.

Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu bikorwa byabo. Umukuru w’Igihugu kandi yanashimiye Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors kimwe n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.

Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro yifashishije ijambo ‘Giants’ risobanura ‘ibihangange’ yabwiye urubyiruko ko   kuba u Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo nk’iyi nyubako ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko nabo bagomba kubikoresha bakazavamo ibihangange.

“Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba kubishingira ku bikorwa.”

“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

“Ba bana twabonaga bato, tubarere, tubakuze, mu bikorwa byinshi byiza, byubaka igihugu cyacu, bakure bashaka kuba ibihangange kandi babe byo.”

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro Kigali Arena  wabaye kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose by’umwihariko Perezida Kagame na  Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi batandukanye.

Umukino wa mbere wabereye muri Kigali Arena wahuje APR W na The Hoops

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro Kigali Arena, yahaye urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Twitter
WhatsApp
FbMessenger