Perezida Evariste Ndayishimiye yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya nyuma yo y’urwikekwe ku wari ahasanzwe
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yasimbuje Alain Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nyuma yuko bari bamaze iminsi banyuranya mu bitekerezo ndetse akaba yavugwagaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Mu ibarurwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cyo kuri yu wa Gatatu tariki Indwi Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yayisabye kwemeza Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yaramukiye mu gikorwa cyo gutorera iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu aho intumwa za rubanda zemeje Gervais Ndirakobuca ku majwi 113.
Perezida Ndayishimiye asimbuye Alain Guillaume Bunyoni nyuma yuko hari hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati yabo ndetse hariho icyikango ko mu Burundi hashobora kuba Coup d’Etat.
Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagarutse ku bashaka kumuhirika ku butegetsi, abaha gasopo, ababwira ko batazabigeraho.
Uwigeze kuba Visi Perezida wa Mbere mu Burundi, Frédéric Bamvuginyumvirayagarutse ku bibazo bimaze iminsi biri mu bategetsi bakuru bo muri iki Gihugu, yemeza ko aho byari bimaze kugera, byari biteye inkeke.
Yagize ati “Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko Perezida Ndayishimiye ashaka kurandura uburiganya buri mu bakomeye muri CNDD-FDD bigaruriye imitungo myinshi y’Igihugu, akaba ari na byo biri mu byateye umwuka mubi hagati ya Ndayishimiye n’uwari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma ye.
Yagize ati “Niyo Perezida yashaka guhindura ibyo bintu, Minisitiri w’Intebe ntabwo azabishyiraho umukono kuko Minisitiri w’Intebe ari muri iryo tsinda ryimonogoje noneho Perezida agashaka kubahindura kandi barahawe uburenganzira n’ishyaka rya CNDD-FDD.”
Gervais washyizweho
Alain Guillaume Bunyoni wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe