AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Emmanuel Macron yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Amafoto)

Perezida Emmanuel Macron yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi zirushinguyemo.

Perezida Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Nyuma yaje gukomereza muri Village Urugwiro aho yakiriwe na Perezida wa Repubulika y:u Rwanda Paul Kagame ri nako yahise akomereza ku Rwibutso rwa Jenoside yakirewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Ubwo yahageraga, perezida Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.

Perezida Emmanuel Macron, yashyize indabo ku rwibutso nyuma yo gutambagizwa Urwibutso n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yerekwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron abaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa usuye urwo rwibutso nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010.

Nicolas icyo gihe yasabye imbabazi kubera amakosa Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusura urwibutso biteganyijwe ko ahagana saa tanu za mugitondo Macron aratanga ikiganiro, akaba ari wemukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa uraba ubaye uwa mbere utangiye ikiganiro ku Rwibutso rwa Jenoside mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger