AmakuruUrwenya

Perezida Duterte wigeze gutuka Imana yibasiwe n’abagore kubera amagambo yavuze atebya

Perezida Rodrigo Duterte uyobora igihugu cya Philippines uzwiho kuba yarigeze kwihanukira agatuka Imana rurema, yibasiwe bikomeye n’imuryango uharanira uburenganzira bw’abagore bo muri Philippines kubera amagambo yerekeye ifatwa ku ngufu yavuze asa n’uwikinira.

Ku munsi w’ejo ku wa kane uyu muperezida udasiba kuvugwa mu itangazamakuru yari mu mujyi wa Davao anavukamo, uyu akaba ari umujyi uherereye mu majyepfo y’igihugu cya Philippines.

Kubera ko uyu mujyi ukunze kurangwamo cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Perezida Duterte atebya yavuze ko iri hohoterwa riterwa n’abakobwa beza benshi baba muri uyu mujyi.

Yagize ati” Bivugwa ko muri Davao haba umubare munini w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Rero, mu gihe icyo ari cyo cyose hazakomeza kuba abakobwa beza, hazanaba ibyaha byinshi y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Aya magambo uyu mukuru w’igihugu yavuze ntiyumvikanye neza na gato mu matwi y’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, ngo kuko ari ayo gutesha agaciro ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kwangiza isura y’umunya Philippine-kazi nk’uko Elisabeth Angsioco uharanira uburenganzira bw’umugore yabitangaje.

Aganira na Al Jazeera yagize Ati” Duterte akomeje kugaragaraza urwango abagore ku buryo bigeze n’aho asohora amatangazo agira ihohoterwa rishingiye ku gitsina icyaha gisanzwe. Ibi ntabwo byemewe. Ntibyemewe ku muntu uwo ari we wese, cyane ku muyobozi nk’uriya wo ku rwego rwo hejueu mu gihugu.”

Uyu mugore akomeza avuga ko ibitekerezo nk’ibi bizatuma abagabo bumva ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryemewe ndetse akaba asanga ari no kwangiza no gusubiza inyuma ibyo bagezeho ngo kuko bari bamaze imyaka myinshi bakora ibishoboka byose ngo umugore wo muri Philippine ahabwe ijambo.

Si ubwa mbere uyu mugabo avuze amagambo nk’aya ngo kuko ari yo usanga yiganje mu mvugo ze.

Urugero, muri Nyakanga 2017, yavuze ko ku bwe atekereza ko byemewe ko umuntu asambanya ku ngufu Miss w’isi. Nanone ubwo yaganirizaga bamwe mu basirikare mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze ko umugabo yakagombye kwemererwa gusambanya abagore 3 ntahabwe igihano.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatanu, Gabriela usanzwe ari umuyobozi mu muryango uharanira uburenganzira bw’Abanya Philippines- kazi, yavuze ko n’ubwo Perezida Duterte yavuze biriya byose yishimye, Abanya Philippine bakwiye kumenya ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko y’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger