Imyidagaduro

Perezida Donald Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian muri White House -Amafoto

Umunyamideri Kim Kardasshian West  yagiranye ibiganiro na  Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ngo amufashe gufunguza umukecuru wakatiwe gufungwa burundu akaba amaze imyaka irenga 20 ari muri gereza.

Perezida Trump abicishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko yishimiye guhura Kim Kardashian West ndetse ko bagiranye ibiganiro byiza ku gikorwa cyo gufunguza Alice Marie Johnson umukecuru w’imyaka 63 wakatiwe igifungo cya burundu mu 1997 azira gufatirwa mu gatsiko k’abakora amafaranga y’amahimbano bakanacuruza ibiyobyabwenge.

Kim Kardashian akimenya amakuru yuyu  Alice ufunze yahise asaba umunyamategeko we witwa Shawn Holley gukurikirana ibya uwo mukecuru ngo barebe uko bamusabira imbabazi akarekurwa.

Ku munsi wejo hashize Kim Kardashian yanditse kuri Twitter yifuriza Alice isabukuru y’amavuko nziza, Umukobwa wa Alice we yatangaje ko ibyo gufungurwa kwa  nyina ufunze birikugenda neza kuva aho Kim Kardashian yinjiriye mu rugamba rwo kumusabira imbabazi agafungurwa.

Nubwo mu gihe cy’amatora Kim Kardashian yagiye inyuma ya Hillary Clinton , Trump yinjiye mu bo bari gukoranira bya hafi ku kirego cya Johnson biturutse ku kuba yaragiranye umubano n’umukobwa we Ivanka Trump ndetse n’umugabo we Jared Kushner  ikindi n’ibyo Kanye West aheruka kumutangaho yumvikanisha ko umuryango we umushyigikiye.

 

Kim Kardashian yinzira muri White House

Ibaruwa uyu mukecuru yandikiye Kim Kardashian amushimira ku kugira umutima wo kumutabariza
Alice JOhnson  uri kurwanirwa urugamba rwo gufungurwa na Kim Kardashian
Twitter
WhatsApp
FbMessenger