Inkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Cyril Ramaphosa yarahiriye kuyobora Afurika y’Epfo yizeza abaturage impinduka nziza

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Cyril Ramaphosa yarahiriye kuyobora Afurika y’Epfo yizeza abatuye iki gihugu kubona impinduka nziza kandi koazongera imirimo agaharanira no kurandura burundu ruswa muriiki gihugu.

Ramaphosa abaye Perezida wa kane wa Afurika y’Epfo utowe n’abaturage nyuma yo guhagarika ubutegetsi bw’irondaruhuru (apartheid) mu 1994.

Uyu muhango witabiriwe n’abarenga ibihumbi 32 mu murwa mukuru Pretoria barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Bushinwa Li Keqiang n’abandi.

Mu ijambo rye Cyril Ramaphosa yavuze ko kuba yagiriwe icyizere ari inshingano ze zo kurushaho gushakisha icyakomeza gufasha igiugu gutera imbere binyuze mu bufatanye bw’abayobozi n’abaturage.

Yagize ati:”Uyu munsi igihugu cyacu kinjiye mu bihe bishya by’icyizere no kongera kwiyubaka. Reka duharanarire gushyira hamwe mu iterambere n’andi mahirwe yose ahari, tugire igihugu kitarangwamo ruswa n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ibibazo igihugu cyacu kirimo guhura nabyo ni byinshi kandi nibyo koko ariko ntibisobanuye ko bidashobora gukemuka, bishobora gukemuka kandi mpagaze hano ngo mvuge ngo bigiye gukemuka.”

Cyril Ramaphosa yemejwe n’Inteko ishingamategeko ya Afurika y’Epfo bka Perezida w’Igihugu ku wa 22 Gicurasi2019.

Kuva muri Gashyantare 2018, Cyril Ramaphosa yagizwe Perezida w’agateganyo nyuma yo kwegura kwa Jacob Zuma yari abereye visi perezida, wari umaze kwegura ku gitutu cy’ishyaka rye ANC.

Matamela Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 yatowe nyuma y’uko ku wa 8 Gicurasi 2019, ishyaka rya ANC abarizwamo ari naryo riyoboye Afurika y’Epfo ritsinze amatora y’abadepite ku bwiganze.

ANC yatsinze ku majwi 57.5%, biyiha gufata imyanya 230 muri 400 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri shyaka ryakurikiwe n’irya Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho irya Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11%.

Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ryo mu 1963 rivuga ko Perezida atorwa n’abadepite mu ishyaka ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Ramaphosa agiye kuyobora igihugu mu gihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera n’ubushomeri buri kuri 27%.

Daniel Silke umwe mu basesenguzi mu bya politike yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko ubushobozi bwa Ramaphosa bwo kuzana impinduka mu gihugu buzagaragara mu cyumweru gitaha ubwo azaba ashyiraho abagize guverinoma nshya.

Itegurwa ry’uyu muhango ryatwaye akayabo ka Miliyoni umunane z’amadolari
Abarenga ibihumbi 39 nibo bitabiriye uyu muhango
Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo iomba kuranwa n’impinduka nziza
Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko mu miyoborere ye azarwanya ikibazo cya ruswa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger