AmakuruUtuntu Nutundi

Perezida agiye kugurisha indege ye ajye atega nk’abandi bagenzi ku kibuga cy’indege

Perezida mushya wa Mexico, Andrés Manuel López Obrador, yatangaje ko agiye kugurisha indege bwite itwara umukuru w’igihugu, akajya agenda  mu ndege zisanzwe.

Ibi bije nyuma y’umunsi umwe gusa ku butegetsi dore ko yarahiye tariki ya 1 Ukuboza, López Obrador yashimangiye ko adatezuka ku isezerano yatanze, akoresha indege zisanzwe mu rugendo rugana mu gace ka Veracruz.

Perezida López Obrador  aherutse kuvuga ko biteye isoni n’ikimwaro aramutse agoye mu ndege ihenze mugihe igihugu cyugarijwe n’ubukene. “Ntabwo nzigera ngenda mu ndege ya Perezida, nagira isoni. Mu maso hakuzura ikimwaro ndamutse ngiye mu ndege ihenze kuriya mu gihugu cyuzuyemo ubukene.”

Mu minsi ishize hari amafoto yagiye ahagarara yerekana uyu mukuru w’igihugu,  ari ku kibuga cya Mexico City International Airport ameze nk’umugenzi usanzwe, no mu ndege akaba yari yicajwe mu myanya nk’iy’abandi.

Ubwo yiyamamarizaga kuba perezida, López Obrador w’imyaka 65 yasezeranyije abaturage ko azagurisha indege y’umukuru w’igihugu yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner TP-01, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu kuzamura abatishoboye.

Iyi ndege ijya kumera nka Air Force One itwara perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe izina rya José María Morelos y Pavón yaguzwe na guverinoma ya Mexico mu 2012, kuri miliyoni 218.7 z’amadolari.

Perezida López Obrador ku kibuga cy’indege cya Mexico City International Airport atega indege nk’abandi bose
Indege ya Perezida wa Mexique iri ku isoko
Perezida López Obrador  asigaye agenda mu ndege zisanzwe hamwe n’abagenzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger