AmakuruImikino

Pepe wagacishijeho muri Real Madrid yasubiye gukina iwabo muri Portugal

Ikipe ya FC Porto yo mu gihugu cya Portugal, yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Képler Lima abenshi bazi muri Real Madrid nka Pepe. Uyu musore nta kipe yari afite.

Ni nyuma y’igihe gito uyu mugabo w’imyaka 36 asheshe amasezerano yari afitanye na Istanbul Besiktas yo muri Turkiya yakiniraga kubera ibibazo by’amikoro byugarije iriya kipe.

Amakuru yemejwe n’ikipe ya Porto ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo avuga ko Pepe yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Kujya muri Porto bisobanuye ko Pepe agiye kongera gukinana n’umuzamu Iker Casillas bamaranye igihe kirekire muri Real Madrid. Aba bagabo bombi bahuriye muri Real Madrid muri 2007 bayitandukanamo muri 2015.

Myugariro Pepe asinyishijwe na Porto, mu gihe hari amakuru menshi yavugaga ko ashobora gusinyira ikipe ya AS Monaco y’umutoza Thiery Henry.

Pepe ari kumwe na Casillas wahoze ari Kapiteni we muri Real Madrid.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger