AmakuruImikino

Peace Cup: APR FC yatsinze Rwamagana City, Marines FC yihimura kuri Etincelles

Imikino ibanza ya 1/16 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro yakinwe kuri uyu wa gatatu, yasize ikipe ya APR FC itsinze Rwamagana City ibitego 2-0 na ho Marines FC yihimura kuri Etincelles iyitsinda ibitego 2-0.

Ni nyuma y’indi mikino yakinwe ku munsi w’ejo yasize Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0.

Ikipe ya APR FC ifite intego yo kwegukana igikombe cy’amahoro nyuma yo kubura icya shampiyona, yari yakiriye Rwamagana City yo mu kiciro cya kabiri mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino utigeze ugora cyane iyi kipe y’ingabo z’igihugu dore ko yihariye igice kinini cyawo.

Ibitego bya Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana byombi byinjiye mu gice cya mbere ni byo byafashije APR FC kwegukana insinzi imbere ya Rwamagana City, mbere yo guhurira na yo mu mukino wo kwishyura uzabera i Rwamagana ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Muhadjiri yatsinze igitego cya mbere ku munota wa gatatu w’umukino, nyuma ya Coup-Franc yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina ikijyana mu izamu.

APR FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa ibifashijwemo na Danny Usengimana.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Marines FC yihimuye kuri Etincelles iyitsinda ibitego 2-0. Ni nyuma y’igihe iyi kipe yari imaze idatsinda Etincelles basangiye Umujyi wa Rubavu. Imikino ibiri yaherukaga guhuza amakipe yombi muri shampiyona ishize yombi Etincelles yari yayitsinze.

Ku rundi ruhande Gicumbi yanganyije na Police FC 0-0, Bugesera itsinda Vision FC igitego 1-0, mu gihe Kiyovu SC yanganyirije i Ngoma na Etoile de l’Est 0-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger