AmakuruImyidagaduro

PCK wahoze akundana na Wema Sepetu yavuze impamvu yatumye amureka

Wema Sepetu wamenyekanye mu bikorwa bya Sinema, yashinjwe n’umusore uzwi nka PCK bahoze bakundana nyuma bagatandukana, gukunda ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina kurusha uko yabona umukobwa n’umuhungu bari kumwe.

Uyu musore anahamya ko  ibi, biri mubyatumye afata umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukobwa ashinja no kugira utuntu twinshi tw’ubwana muri we.

Iby’aya makuru byatangiye nyuma y’aho  hakwirakwijwe ibihuha ko uyu mugabo uzwi nka PCK yirukanwe mu nzu na nyina wa Wema Sepetu kuko ngo yari mu muryango mu buryo butazwi.

Uyu mugabo atangaza ko ibi bihuha byakwirakwiye mu Kwakira 2018 ari ibinyoma ko ahubwo we yahisemo gutandukana n’uyu mukobwa bitewe n’uko uyu mukobwa yikundira abatinganyi ndetse akaba yigira nk’umwana mu myitwarire ye.

Yagize ati “ Twarakundanye cyane, twaratemberanye  igihe kirekire. Ariko naje kubona ko agifite ubwana bwinshi muri we  nkumva n’ejo nabona ari kumwe n’itsinda ry’abatinganyi.”

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’aho Wema Sepetu ashyiriye ku mugaragaro umukunzi we mushya witwa Chrintony bari gukora ibikorwa by’urukozasoni.

Agira icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni yagiye ku karubanda, PCK yavuze ko Wema Sepetu ari we ubwe wafashe akanashyira hanze amashusho yabo bombi bari mu gitanda.

Aya ni amashusho yangize ingaruka kuri Sepetu kuko Leta yahise ihagarika ibihangano bye mu gihugu cyose.

Wema Sepetu ntiyahairiwe mu rukundo. Azwiho gukundana n’abasore benshi barimo Diamond Platnumz, Idriss Sultan n’abandi.

PCK arashinja Wema gukunda abatinganyi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger