AmakuruImyidagaduro

Patoranking yavuze ko akurikirana cyane Urban Boys

Umunya-Nigeria Patoranking uri mu Rwanda  yavuze ko akunda kumva indirimbo za Urban Boys ndetse ko ari bo bahanzi bo mu Rwanda azi.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Ukuboza 2018, nyuma yo kugera i Kigali aje mu gitaramo yatumiwemo cyo kurasa umwaka muri Radisson Blue & Convention Centre, Kigali.

Patoranking yabajijwe n’abanyamakuru niba hari abahanzi bo mu Rwanda yaba azi, asubiza agira ati “Yego. Ubundi nkunze kumva umuziki w’amoko atandukanye, ndi umuntu ukunda kumva umuziki wose aho uva ukagera, no mu Rwanda narakurikiranye, ndibuka itsinda rihari ry’abasore batatu.”

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika yabanje kujijinganya ku izina ry’itsinda yavugaga ariko abari mu cyumba kimwe na we bamwunganiye ahita ashimangira ko abahanzi bo mu Rwanda azi ari Urban Boyz nubwo nta byinshi yabavuzeho.

Patoranking abajijwe niba byakorohera umuhanzi wo mu Rwanda ushaka gukorana na we, yagize ati “Yego rwose birashoboka. Njyewe nkunda umuziki mwiza. Umuhanzi ukora neza wese twakorana nta kibazo.

Itsinda rya Urban Boyz yavuzeho ariheruka rikigizwe n’abahanzi batatu Safi ataravamo, hari n’ubwo bashatse gukorana na we indirimbo ariko ntibyakunda ku mpamvu Urban Boys yavuze ko yatewe n’ubushobozi basabwaga ngo bakorane.

Patoranking yageze i Kigali ari kumwe na Simi, bose baje kuririmba mu gitaramo kiraba kuri uyu wa mbere kuri Convention Center, kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri  (20000frw).

Patoranking akunzwe cyane mu ndirimbo ye yise’Suh Different’

Patoranking na Simi bari i Kigali

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger