Amakuru ashushyeIyobokamana

Patient Bizimana yavuze k’urukundo rwe na Miss Kundwa Doriane, Doborah Masasu na Gaby Kamanzi

Patient Bizimana , umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagize icyo avuga k’urukundo ruvugwa hagati ye na Miss Kundwa Doriane  , Deborah Masasu na Gaby Kamanzi  ndetse anasubiza Se wamusabye kurangiza uy’umwaka wa 2018 afite umugore.

Patient Bizimana yakunzwe kuvuga mu itangazamakuru , aha yavugwagaho gukundana n’abakobwa batandukanye kandi bazwi hano mu gihugu ariko ari ny’iri gukunda na nyir’ugukundwa bakaruca bakarumira ntiberure ngo bavuge ukuri ku makuru y’urukundo yabavugwagaho. Bamwe mu bavuzweho gukundana na Patient Bizimana ni Miss Kundwa Doriane wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2015 , Deborah Masasu umukobwa wa Apotre Masasu ndetse aba bose bakiyongeraho umuhanzi  Gaby Kamanzi .

Urukundo rwe na Doriane rwatangiye kuvugwa mu 2016 hari amakuru yigeze kujya hanze yavugaga  ko Patient Bizimana yari mu rukundo na Miss Rwanda 2015 , Kundwa Doriane, Ibi babivugaga biturutse ku buryo aba bombi bakundaga gufotorwa bari kumwe mu bitaramo binyuranye bya Gospel.

Ibi byaje kuba agahebuzo ndetse benshi batangira kuvuga ko ntakabuza ayo makuru ariyo ku ya  1 Gashyantare 2016 ku munsi w’amavuko wa Patient Bizimana, Miss Doriane yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Patient Bizimana byari byateguwe na Aline Gahongayire n’inshuti za hafi za Patient Bizimana n’abo mu muryango, bategura ibyo birori mu buryo bw’ibanga na cyane ko bashakaga gutungura Patient Bizimana bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Icyo gihe amafoto ya Patient Bizimana ari kumwe na Miss Doriane yagize hanze.

Nyuma y’uyu rero Patient yavuzweho gukundana n’ umukobwa wa Apotre Masasu ,  Doborah Masasu, aba bavuzwehoi ko bakundana ariko ntihagira n’umwe wemeza ko aribyo ariko nyuma haje gusohoka amakuru yavuze ko aba bombi batandukanye ndetse ngo Patient niwe wateye indobo uyu mukobwa wa Masasu. Nyuma kandi ya Deborah , Patient Bizimana yanavuzweho gukundana na Gaby Irene Kamanzi.

Mu gusubiza aba bose rero , Patient Bizimana umuntu atatinya kuvuga ko ahagaze neza muri Muzika ya Gospel , yasubije abibazaga aho ahagaze mu rukundo ndetse anasubiza Se wamusabye gushaka umugore mu maguru masha maze mu kubasubiza avuga ko atazaba Padiri , umwaka wa 2018 urasiga akoze ubuykwe kandi Afite umukunzi n’ubwo ataziranye na we.

Yagize ati :”Nta mukobwa n’umwe twakundanye (Miss Doriane, Gaby Kamanzi na Deborah Masasu). Uwo tuzakundana muzamumenya kandi nzamubabwira, umukobwa wese tuzakundana nzamubabwira, nzamutangaza ntabwo ari ibanga kandi ubukwe buzaba abantu bose babireba. Umuntu nshakisha ni umuntu wanjye Imana yandemeye, arahari ari ahantu runaka, ni igihe cy’Imana gusa (bagahura). Kimwe mu bintu maze kubona ni uko inzira z’Imana zitandukanye n’izacu, kandi Imana izi ibyo yibwira kutugirira si ibibi ni ibyiza, icyo dusabwa gusa ni ugutegereza twihanganye.”

Yakomeje avuga ko yumva Imana izakora imirimo yayo maze isezerano ryo gushaka umugore rigasohora , yagize ati :”Uyu mwaka (2018) numva Imana yabikora ukuntu, uyu mwaka bikarangira (ubukwe) ariko ntibiranarangira wasanga Imana idukoreye idutunguye [surprise], gusa iyo mishinga (ubukwe) irahari mu mishinga yanjye yihuse. Ndimo ndasenga kugira ngo Imana idufashe itugirire neza, na cyane ko njye ntazaba Padiri nzashaka, bishobora kuba vuba cyangwa kera, bizaterwa. ”

Ibyo gukora ubukwe   Patient Bizimana  ari gutegura byatutumbye ubwo Se umubyara yari yitabiriye igitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro ku ya 01 Mata 2018 maze akamusaba gushaka umugore nawe akubaka urwe . Muri ki gitaramo Patient Bizimana yanahawe inka na Se umubyara  iza isanga iya mbere yari yaramuahaye nanone mu gitaramo nk’iki mu 2017.

Patient Bizimana yavuzweho gukundana na Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane

Deborah Masasu , umukobwa w’intumwa y’Imana Masasu nawe yavuzweho gukundana na Patient
Na Gaby Kamanzi ni uko

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger