Umuziki

Passy yeruye avuga icyatumye itsinda rya TNP risenyuka

Itsinda ry’abasore babiri ryitwaga TNP ubu ntabwo rikibaho kuko Kizito Pascal wamenyekanye nka Passy ndetse na Munyandekwe Mahomet uzwi nka ‘Tracy’ batandukanye ndetse uyu Passy we akaba yarakomeje umuziki undi we akaba ataratangaza ibyo ahugiyemo, kera kabaye Passy yavuze uko byagenze ngo batandukane.

Iri tsinda ryatangiye rigizwe n’ abasore batatu aribo Tracy, Nicolas ndetse na Passy ari nayo nkomoko yaje kuvamo izina ry’ itsinda, aho bagiye bafata inyuguti zitangira izina rya buri umwe bakabihuza biza kubyara “TNP”.

Nubwo batangiye ari batatu ntago urwo rugendo rwaje gukomeza barikumwe nkuko babiteganyaga. Nicolas wakinaga n’ umupira w’ amaguru yaje kuva mu muziki atangaza ko agiye hanze mu ishuri ryigisha umupira w’ amaguru ibyo byaje gutuma aba basore basigara ari babiri ariko banga guhindura izina kuko biyumvishaga ko mugenzi wabo azagaruka bagakomezanya.

Aba babiri rero bari basigaye nabo ubu ntabwo bakiri kumwe kuko batandukanye bitewe n’impamvu z’amasomo yatumaga umwe atabona umwanya wo kwita ku muziki hanyuma igihe umwe abonekeye undi akabura bituma bicara hamwe bacoca ibibazo bahuraga nabyo niko gufata umwanzuro wo gutandukana.

Ubwo yari mu kiganiro KT Idol Passy unafite indirimbo ye nshya nyuma yo gutandukana na mugenzi we, yatangaje ko batandukanye kubera ko Passy yari ari kwiga muri kaminuza muri Mount Kenya mu ishami rya Mass Media and Communication nibyo yiga, Trace nawe ahugiye mu bindi, babona ko ingufu umuziki wo mu Rwanda ufite badakoze cyane ntaho bagera mu gufata umwazuro , Passy ahitamo gukora umuziki ari wenyine.

Ese kubera iki atangira umuziki ari wenyine yahise ahitamo Knowless bagakorana indirimbo ?

Passy wari wiyemeje gukora umuziki ari wenyine yahereye ku ndirimbo yakoranye na Knowless aherutse gushyira hanze mu minsi mike ishize. Yavuze ko impamvu yahisemo Knowless ari uko biganye ndetse na Clement wakoze iyi ndirimbo akaba  yarize ku kigo kimwe nabo rero ngo byaramworoheye kumutekereza kandi na Knowless ntabwo yari kubyanga.

Icyakora Passy avuga ko gutandukana na Tracy byaramubabaje cyane kuko bari bamaranye imyaka myinshi bakorana ariko kandi mu nama yagiriwe na Ziggy 55 yamubwiye ko agomba kumva ko ari ibintu bisanzwe ahubwo agakora cyane.

Kizito Pascal wamenyekanye nka Passy muri TNP
Tracy ubu ntabwo ari muri muzika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger