AmakuruIyobokamana

Pasiteri yatawe muri yombi nyuma yo kubeshya umugisha abakirisitu be akabasambanya bikomeye

Umupasiteri w’ahitwa Thyolo muri Malawi yagejejwe imbere y’urukiko kubera icyaha akekwaho cyo kuryamana n’abagore bo mu itorero rye ababeshya ko nibemera ko abasambanya Imana ibaha umugisha.

Pasiteri uzwi ku izina rya Wyson Bellow yatawe muri yombi ku wa kane nyuma y’ikiganiro cyitwa Zilipati yatambukije ku cyumweru kuri MIJ FM.

Binyuze muri iki kiganiro,abashinzwe umutekano bamenye ko asambanya abagore n’abakobwa mu itorero rye, ababwira ko binyuze muri icyo gikorwa, ’bazahabwa umugisha kandi basigwe amavuta’.

Bivugwa ko pasiteri yasambanyirizaga aba bagore mu bihuru cyangwa mu mazu y’amasengesho

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cya Malawi, James Kadadzera yemeje ko uyu mupasiteri ari gukurikiranwa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ku bwa Kadadzera, ngo uyuPasiteri azabazwa kuri ibi birego byo gusambanya aba bagore abatekeye umutwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger