AmakuruAmakuru ashushye

Pasiporo y’u Rwanda yaje imbere ku rutonde rw’izikomeye ku Isi

Raporo y’inyigo nshya y’Ikigo gikora urutonde rwa Pasiporo zikomeye ku Isi kigendeye ku hantu uyifite ashobora kujya bitamusabye VISA (Henley Passport Index) yerekanye ko abafite Pasiporo y’u Rwanda, ubu bashobora kugera mu bindi bihugu 20 kurusha mu 2010.

Iyi raporo ikorwa hashingiwe ku mibare itangwa n’Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo by’Indege (IATA), kibika amakuru menshi kandi yizewe ajyanye n’ingendo.

Mu 2010, Pasiporo y’u Rwanda yafashaga uyitunze kugera mu bihugu 39 gusa adasabwe VISA none byazamutse bigera kuri 59 mu 2020.

Ibyo byatumye ku rutonde rwa Henley Passport Index ruva ku mwanya wa 87 rwariho mu 2010 rugera ku mwanya wa 83 mu 2020.

Kuzamukaho imyanya ine no kugera mu bindi bihugu 20 nta Visa ni ikintu gihambaye mu Karere u Rwanda ruherereyemo kuko ariyo bigaragara ko yazamutse.

Ufite Pasiporo ya Kenya yemerewe kugera mu bindi bihugu bitandatu, iya Tanzaniya icyenda na Uganda birindwi. Ufite iy’u Burundi yemerewe kugera mu bindi bihugu 12 mu 2020 ugereranyije na 2010.

Mu myaka 10 ishize u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibihugu bitandukanye byo hanze y’Umugabane wa Afurika akuraho Visa kuri Pasiporo Nyarwanda birimo Qatar, Singapore na Indonesia.

Kuzamuka kwa Pasiporo bisobanuye byinshi ku Rwanda. Mu gihe guhangana ku isoko byiyongera, ishoramari n’ubukungu, Pasiporo ’ifite imbaraga’, isobanuye ko mu 2020, Abanyarwanda bashobora guhangana ahantu hatandukanye.

Pasiporo yihagazeho inasobanuye ko igihe u Rwanda rwakenera kohereza ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga, bizarworohera.

Mu gihe u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere ikoranabuhanga mu iterambere ritandukanye Pasiporo igera henshi na none isobanuye ko urubyiruko rw’u Rwanda rushobora kujya kwiga no gushaka amahugurwa hirya no hino ku Isi.

Mu gihe Abanyarwanda benshi bagera ku bukungu buciriritse nabyo bituma boroherwa no kuba bakora ingendoshuri mu bindi bihugu bakavoma ubumenyi.

Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka biri gutanga Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga rijyanye n’ibyemejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Ikigo Mpuzamahanga kigenzura ibijyanye n’Indege.

Ni Pasiporo izafasha mu kurwanya abazigana kandi ibe ndahangarwa ku bayifite bifuza kugera mu bindi bihugu.

Abafite Pasiporo zisanzwe bafite imyaka ibiri yo kuzihinduza kuko zizakora kugeza mu Kamena 2021.

Pasiporo 10 zikomeye za mbere ku Isi mu mwaka wa 2020:

1. U Buyapani (ibyerekezo 191)
2. Singapore (ibyerekezo 190)
3. Korea y’Epfo, u Budage (189)
4. U Butaliyani, Finland (188)
5. Espagne, Luxembourg, Denmark (187)
6. Suede, u Bufaransa (186)
7. u Busuwisi, Portugal, u Buholandi, Ireland, Autriche (185)
8. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Norvège, u Bugiriki, u Bubiligi (184)
9. Nouvelle Zélande, Malta, Repubulika ya Tchèque, Canada, Australie (183)
10. Slovakia, Lithuania, Hongrie (181)

Pasiporo za nyuma ku Isi

100. Korea ya Ruguru, Sudan (ibyerekezo 39)
101. Nepal, Palestine (38)
102. Libya (37)
103. Yemen (33)
104. Somalia, Pakistan (32)
105. Syria (29)
106. Iraq (28)
107. Afghanistan (26)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger