AmakuruAmakuru ashushye

Parezida Kagame na Perezida Filipe Nyusi basuye ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique i Cabo Delgado

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda na perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, basuye ingabo ziri mu rugamba rwo guhashya ibyihebe i Cabo Delgado.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimye ubwitange bwaranze Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique ndetse zikaba zaramaze kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Cabo Delgado cyari cyarabaye indiri y’ibyihebe.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique.

Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

Perezida Kagame yasuye aba basirikare n’abapolisi bari mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.

Yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba ariko avuga ko hari akandi kazi kabategereje.

Yagize ati “Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’

Yavuze ko ingabo zavuye mu Rwanda zijya muri Mozambique gukora akazi no gufasha abaturage b’iki gihugu.

Ati “Perezida we ashobora kubyivugira ariko hari ibindi bihugu byagize uruhare mu gushaka gutanga umusanzu kandi natwe tubirimo. Abo bandi bazaza nyuma ariko twe ubwo twahageraga, twakoze akazi dufatanyije.’’

“Akazi navuze kakomeje ni ako kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo. Ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ni bo bari imbere yabyo, bazatumenyesha uburyo tuzakomeza n’igihe tuzamara. Ba nyir’ubwite ni bo bazabitubwira.’’

Umukuru w’Igihugu yashimye ingabo zakoze akazi gakomeye cyane karimo no kwitanga cyane.

Ati “Amajoro n’amanywa mwagiye, izuba mwagenzeho n’intambara mwarwanye ndetse n’urupfu. Nubwo umuntu yavuga ko twabuze abantu bake ariko kuri twe kubura umuntu umwe ni ikintu gikomeye. Ubuzima bw’umuntu umwe butakaye, ni nko kubura abantu benshi.’’

Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari ahubwo hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.

Ati “Nshuti, muvandimwe, Perezida wa Mozambique ndabashimira ikaze mwampaye no kuza gusura abasirikare baje hano mu rugamba rwo guharanira ko abaturage batekana.’’

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

Ingabo 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Uru rugamba rwatangiye ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka. Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.

Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Src: Igihe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger