AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Pape Diouf wahoze ari perezida wa Marseille yahitanwe na COVID-19

Kuwa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2020,Umunya Senegal Pape Diouf wayoboye Olympique de Marseille hagati ya 2005 na 2009 yitabye Imana azize Coronavirus yasanganwe mu minsi mike ishize.

Pape Diouf yaguye i wabo muri Senegal mu Mujyi wa Dakar akaba yitabye Imana yari afite imyaka 68 y’amavuko.

Kuri uyu wa Kabiri kandi nibwo ikipe ya Marseille yari yatangaje k’uyu munyacyubahiro wayo yarwaye Coronavirus nyuma y’amasaha make ihita imuhitana.

Olympique de Marseille ibinyujije kuri Twitter yayo yasohoye itangazo rigira riti “Ni agahinda kenshi twamenye iby’urupfu rwa Pape Diouf.

Pape azahora mu mitima y’abakunzi ba Marseille nk’umuntu wayikoreye ibikorwa by’indashyikirwa.Twihanganishije umuryango we n’abakunzi be.”

Pape Diouf yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere uyoboye ikipe ikomeye muri shampiyona zikomeye ku mugabane w’I Burayi.

Yashakiraga amakipe abakinnyi barimo Marcel Desailly, Basile Boli, William Gallas, Samir Nasri na Didier Drogba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger