Urukundo

Papa w’abatoto (Fuade) yatangiye gutumira abantu mu bukwe bwe

Mu gihe mu minsi ya vuba Uwihanganye Fuade amaze ateguje abantu ko ari hafi kurushinga, ubu yashyize hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe na Bilha.

Uwihanganye Fuade na Ingabire Bilha buzaba tariki ya 07 Ukwakira 2018, imihango yo gusaba no gukwa ikazabera mu mujyi wa Kigali. Fuade avuga ko uyu mukobwa ariwe mukunzi we w’ibihe byose.

Uwihanganye Mwene Butare Fuade wamamaye cyane nka Papa w’abatoto mu kazi ke k’itangazamakuru mu biganiro by’imikino no kogeza imipira nka Papa w’Abatoto, yafashe umwanzuro wo kwiyunga ku banyamakuru bagenzi be bamaze kurushinga akazambika impeta yo kubana akaramata umukunzi we Ingabire Belha.

Aba bombi bamaze imyaka 4 baziranye ariko imyaka 2 yonyine akaba ariyo bamaranye bakundana, Fuade cyangwa se Papa w’abatoto nk’izina yavanye kuri RadioTV10 akoraho,  avuga ko ntampamvu yakundiye Belha kuko ngo iramutse ihari yazavaho ntamukunde, akomeza avuga ko ari umukunzi we w’ibihe byose.

Fuadi azwi cyane mu kogeza imipira yo muri shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’iburayi cyane cyane iyo mu Bwongereza , uyu musore yiswe papa w’abatoto kubera guhamagarwa n’abakobwa kuri radiyo akabavugisha afite amarangamutima abereka ko abishimiye.

Fuade n’umukunzi we Ingabire Bilha

Twitter
WhatsApp
FbMessenger