AmakuruIyobokamana

Papa Francis yemeje amavugurura ari mu isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , Papa Francis yemeje impinduka nto zashyizwe mu isengesho Yezu yigishije intumwa ze azigisha gusenga , “Dawe Uri mu Ijuru”.

Kuri iri sengesho rya “Dawe uri mu Ijuru” mu rurimi rw’Icyongereza hari aho abasenga  bavugaga bati “Lead us not into temptation” “Ntutuyobore mu bitwoshya” Papa Francis yemeje ko bizahinduka hanyuma bavuge bati “do not let us fall into temptation” bivuze ngo “Ntureke tujya mu moshya” kuko bigaragaza ko usenga aba yifuza ko Imana imurinda kuba yagwa mu moshya.

Uyu mushumba wa Kiliziya ku Isi ubwo yasobanuraga izi mpinduka yavuze ko kuvuga ngo “Ntutuyobore mu bitwoshya” bishatse kuvuga ko Imana ishobora gushuka umuntu agakora icyaha.

Aho bavugaga ngo (Et ne nous soumets pas à la tentation) bivuze ngo “ntudutererane mu bitwoshya” bazajya bavuga ngo “ntutume tujya mu bitwoshya” (Et ne nous laisse pas entrer en tentation).

Uretse izi mpinduka zashyizwe mu isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru “, na Gloria ‘Imana nisingizwe mu Ijuru’, nayo hazamo impinduka  havemo ‘Mu Isi abitonda bahorane amahoro’ bizahinduka  ‘No mu Isi abantu Imana ikunda bahorane amahoro’.

Mu mwaka wa  2013, nibwo Inama y’Abepisikopi bo mu gihugu cy’u Bufaransa, batangaje ko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” rizahindukaho gato, nk’uko byemejwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.

Kuwa 22 Gicurasi 2019 mu nama y’Inteko Rusange y’Abepisikopi bo mu Butaliyani, Cardinal Gualtiero Bassetti, yatangaje ko Papa Francis yemeje ariya mavugurura n’impinduka. Gusa hari n’abavuga ko irisengesho niba ariryo Yezu yigishije intumwa ze ntampamvu yo kurihindura hongerwamo ibindi, ibi ngo bishobora gutuma ritakaza umwimerere waryo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger