Amakuru ashushyeIyobokamana

Papa Francis yavuze ku ruzinduko rwe muri Uganda

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ‘Nyirubutungane Papa Francis’ yanze ubutumire yari yarahawe bwo kwitabira yubile nyafurika y’Abepisikopi yari iteganyijwe kubera i Kampala muri Nyakanga.

Ni yubile yiswe ‘ Climax of the Golden Jubilee Episcopal Conferences of Africa and Madagascar’ Ibiro by’inama y’Abepisikopi muri Uganda ni byo byemeje ko Nyirubutungane Papa Francis ataziyitabira.

Papa Francis yari yaratumiwe na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, ubutumire akaba yari yarabumuhaye umwaka ushize nkuko Chimpreports dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umunyamabanga w’ Inama y’Abepisikopi muri Uganda Msg. John B . Kauta yatangaje ko Leta ya Uganda yabamenyesheje ko Papa Francis yanze ubutumire bwo kwitabira iyi yubile.

Yagize ati:” Ibiro bya Perezida Museveni byamenyesheje inama y’Abepisikopi muri Uganda ko Nyirubutungane atabashije kuboneka ngo yitabire iki gikorwa.”

Icyakora yavuze ko nta gisibya iyi yubile izaba tariki 23 Nyakanga ikazabera kuri katederali ya Lubaga isozwe tariki 28 Nyakanga hasomwa misa kuri Uganda Martyrs Catholic Shrine y’i Namugongo .

Iyi yubile byitezwe ko izahuriza hamwe Abepisikopi 400 bo muri Afurika no muri Madagascar.

Papa yaherukaga muri Uganda mu 2015 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kuzirikana abahowe Imana b’ibugande biciwe i Namugongo, yanahasomeye misa yitabirwa n’abantu benshi cyane.

Icyo gihe Papa Francis akigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe yakiriwe n’Abayobozi bakuru b’igihugu cya Uganda barangajwe imbere na Perezida Museveni.

Itangazo rivuga ko Papa Francis atagisuye Uganda
Ubwo aheruka muri Uganda mu 2015 yakiriwe n’ibiro bya Perezida Museveni
Ku kibuga cy’Indege yakiriwe n’abantu benshi cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger