AmakuruAmakuru ashushye

Papa Francis yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ( UAE)

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francis yageze Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu ruzinduko rw’amateka mu gihugu cyavukiyemo idini ya Islam.

Bitaganyijwe ko ku wa Mbere taliki 04, Gashyantare, 2019 , Papa Francis agirana ibiganiro na n’abayobozi bakuru ba kiriya gihugu ndetse n’ibiganiro byihariye n’ n’umuyobozi wa Kaminuza ikomeye y’Abasilamu b’Aba Sunni izwi nka Al Azhar akaba na Imam wa Cairo,  Sheikh Ahmed al Tayeb .

Mbere y’uko agera muri iki gihugu  mu ruzinduko rw’amasa 48, Papa Francis abinyujije kuri Twitter yavuze ko umubano hagati y’amadini ariwo shingiro y’amahoro kandi ko gusura  Leta zunze ubumwe z’Abarabu bigaragaza intambwe y’inyongera ya Kiliziya Gaturika mu mubano wayo n’Abayisilamu.

Papa Francis abaye umupapa wa mbere ugiriye uruzinduko muri kiliya gihugu , igihugu gituwe n’umubare munini w’Abayislamu .

Pope Francis  akigera ku kibuga cy’indege cya  Abu Dhabi International Airport yakiriwe n’igikomangoma cya Abu Dhabi,  Prince Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan .
Papa Francis ubwo yari ageze Abu Dhabi mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger