AmakuruIyobokamana

Papa Francis ahangayikishijwe n’imibonano mpuzabitsina y’abapadiri

Mu kiganiro yagiranye n’umupadiri wo muri Espanye ku muhamagaro w’abihayimana,  Papa Francis yavuze ko abihayimana bakora imibonano mpuzabitsina nabo bahuje  ibitsina  ari ikibazo gikomeye cyane kimuhangayikishije

Icyo kiganiro kikaba ari kimwe mu bigize igitabo byitezwe ko uyu mupadiri asohora kuri uyu wa mbere. Papa Francis yavuze ko guhuza ibitsina kw’ab’igitsina kimwe  byeze muri iyi minsi, Gusa yasabye  abihayimana gukurikiza amasezerano yabo yo kudashaka no kudakora imibonano mpuzabitsina n’irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku wa gatandatu, ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani gisohoka buri munsi, cyatangaje ku rubuga rwacyo rwa interineti ibice bimwe by’icyo kiganiro Papa Francis yagiranye n’uwo mupadiri.

Papa Francis yavuze ko Kiliziya Gatolika ikwiye gukaza ibisabwa cyangwa ibigenderwa  bahitamo abashaka kuba abapadiri. Yagize ati: “Ikibazo cy’abahuza ibitsina basangiye igitsina kimwe ni ikibazo gikomeye cyane”.

Yongeyeho ko abatoza abitegura kuba abapadiri bagomba kugenzura niba  ari abantu bakuze kandi bakuze no mu bijyanye n’amarangamutima mbere yuko bahabwa ubupadiri.

“Ku bw’iyi mpamvu, Kiliziya isaba ko abantu bafite iyi ngeso mbi batemererwa kuba mu iyogezabutumwa cyangwa mu buzima bw’abihayimana”.

Yavuze ko ibi bireba n’abakobwa bashaka kuba ababikira. Papa Francis yongeyeho ati:”Mu isi tubamo, bisa ndetse nkaho guhuza ibitsina kw’ab’igitsina kimwe bigezweho. Kandi iyi mitekerereze, hari ukuntu nayo igira ingaruka ku buzima bwa Kiliziya”.

Papa Francis yashimangiye ko ibi nta mwanya bifite mu buzima bw’abapadiri n’ababikira niba koko barihaye Imana.

BBC ivuga ko mu mwaka wa 2013, Papa Francis yongeye kwemeza aho Kiliziya Gatolika ihagaze ku bijyanye n’abahuza ibitsina b’igitsina kimwe. Kiliziya Gatolika ivuga ko ibyo bikorwa ari icyaha, ariko ko ababaho muri ubwo buryo byo atari icyaha.

Yagize ati: “Niba umuntu ahuza igitsina n’undi mugenzi we bahuje gitsina  kimwe na we kandi akaba ashaka Imana kandi akaba afite ugushaka kwiza, naba ndi nde ngiye kumucira urubanza?,”

Papa Francis ahangayikishijwe n’imibonano mpuzabitsina y’abapadiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger