AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Padiri w’umuraperi Jean François yagiye gutaramira i Burayi

Padiri akaba n’umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, Uwimana Jean François, yaraye afashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Budage aho yitabiriye igitaramo ndetse na gahunda z’amasomo ahafite.

Mu kiganiro yagiranye na IsimbiTV, Padiri Uwimana yatangaje ko ajyanywe no gukora ibitaramo by’iserukiramuco yatumiwemo nk’umuhanzi userukiye u Rwanda ndetse no gusubukura amasomo ya Kaminuza.

Iri serukiramuco yaritumiwemo biturutse ku gitaramo yakoreye i Kigali muri Saint Paul, harimo abazungu babadage bari baje gusura u Rwanda bamubona ari kuririmba babaza umupadiri w’umuzungu bari kumwe hanyuma barabahuza bagera aho bifuza ko yajya kubataramira. Rizaba tariki ya 15 kugeza 30 Nyakanga 2019.

Yagize ati “Nakoreye igitaramo muri St Paul hanyuma haza abapadiri b’Abadage babonye uburyo haje abantu benshi bahita bavugana n’undi mupadiri w’Umudage wa hano bamubwira ko bifuza ko njya kuririmbira iwabo. Iryo serukiramuco ngiyemo ryitwa ’African Festival’, ubu bakeneye umuziki wo muri Afurika, hari igihe kigera bagakenera abo muri Amerika cyangwa ku yindi migabane, ubu bakeneye ibya hano, ni gutyo natumiwe.”

Padiri François yavuzeko narangiza kuririmba ibindi azajyamo ari ubutumwa bwo kwiga, azahita atangira amasomo.

Ati “Ibyo nziga ntabwo ubu nonaha nabivuga ariko nzabanza nige Ikidage umwaka wose nzaba ndi i Ursberg , hanyuma nimuke njye ahandi ntangire amasomo.”

Padiri Uwimana yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019.

Padiri Jean François  yabarizwaga muri Diyoseze ya Nyundo, amaze imyaka 7 ari umusaseridoti ndetse ubu hashize igera kuri 4 yinjiye mu njyana ya Hip Hop.

Afite indirimbo zitandukanye  nka ‘Kana k’iwacu’, ‘Diamond of God’ n’izindi.

Umva hano indirimbo ya Padiri Francois 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger