AmakuruAmakuru ashushye

Padiri uherutse gusezera ku nshingano ze yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko (Amafoto)

Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.

Padiri Sibomana yavuye mu gipadiri mu mwaka wa 2020, akaba yarakoze ubutumwa butandukanye muri Paruwasi ya Yove, Nkombo na Shangi i Cyangugu.

Akenshi bikunda kuba ibidasanzwe kumva ko padiri yiyambuye ikanzu akiyemeza gushaka umugore, bikunze kubabaza abakristu ndetse na bagenzi be bakoranaga umurimo w’Imana n’abasaseredoti bagenzi be, ariko bikaba byiza kumesa kamwe nk’uko bamwe mu bapadiri bajya babikora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger