ImyidagaduroUrukundo

P Fla yagaragaje umukunzi we nyuma y’amakuba yaciyemo

Umuraperi P Fla nyuma y’ibizazane yahuye na byo agafungwa igihe kigera ku mwaka azira gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akanafungurwa yarahinduye umuvuno ubu yamaze gutangaza ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Aline, Aline abajijwe koko niba ari byo asubiza abyemeza.

Uyu mukunzi wa P Fla witwa Aline abantu benshi bamuzi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse Jay Polly akaba yaramwifashishije mu ndirimbo yitwa’Akanyarirajisho’ yamamaye cyane hano mu Rwanda.

P Fla n’uyu mukobwa Aline batangarije ko bakundana mu kabyiniro kari mu mujyi wa Kigali ubwo bari basohokanye ndetse ubona ko bahuje urugwiro, bahita batangariza itangazamakuru ko mu byukuri bakundana. Uyu Aline yari yarashatse umugabo ariko baza gutandukana.

P Fla yari aherutse gutangaza ko yahindutse nyuma yo kuva muri gereza dore ko mbere atakundaga abakobwa ariko ngo ubu akaba yaza muri batanu ba mbere bakunda abakobwa ku Isi.  Ibi yavuze ko ahanini abiterwa no kuba yararetse ibiyobyabwenge avuga ko ubwo yabikoreshaga yumvaga nta mwanya yabona wo kujya gutereta bitewe nuko buri gihe yabaga ari kumwe n’abantu basangiraga.

Yari yavuze ko akiri gushakisha uwamubera umukunzi none yatangaje ko ari Aline bakunze kwita Aline Video kubera uburyo yakunze kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

P Fla yatangaje ko uwahoze ari umugore we El Poeta ndetse banabyaranye umwana yatangaje ko  ari inshuti ariko batakibana. Aline nawe twibukiranye yari yarashatse umugabo mu myaka yatambutse icyakora bakaza gutandukana aho uyu mukobwa yari amaze igihe ntamukunzi afite.

P Fla n’umukunzi we Aline

Uyu mukobwa yakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo
Uyu mukunzi mushya wa P Fla yari yarasezeranye n’umugabo baza gutandukana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger