Amakuru ashushyeImyidagaduro

P. Didy yamaze guhindura amazina anatangaza amazina ye mashya

P.didy, umuhanzi ufite amafaranga menshi kw’isi yongeye guhindura amazina ku nshuro ya gatanu, ubusanzwe yiri yitwa P.Didy akaba yatangarije abafana be ko yahisemo kwitwa “LOVE”,”Brother Love”.

Abinyujije muri video yashyize ku rubuga nkoranya mbaga rwa Twitter yagize P.Didy  ati:”Mfite amakuru adasanzwe, nahisemo, ndabizi neza ko ari ikibazo kandi bidakwiye ku bantu bamwe ariko kandi nahisemo guhindura izina ryanjye. Ntabwo nkiri njyewe nk’uko nahoze. Ndumva ntandukanye cyane ,bu izina ryanjye ni Love aka Brother Love. Ntabwo nzongera kwitwa Puffy, Diddy, Puffy Daddy cyangwa andi mazina nari nzwiho, ubu ndi Love cyangwa Brother Love.”

Uyu muhanzi yakomeje atangazako impamvu yahisemo guhindura amazina ari uko yumva yarahindutse atakiri P.Didy wa kera akomeza avugako gufata uyu mwanzuro wo guhindura izina benshi bari bamuziho byamugoye cyane ariko ngo we arumva yarahindutse nta mpamvu zo gukomeza kwitwa izina yarafite atarahinduka.

Brother Love afite inzu itunganya umuziki ya Bad Boy Records afite akayabo  kamadolari miliyoni 820 nk’uko ikinyamakuru Forbes magazine  kibitangaza mu rutonde gikora ku banyafurika bafite agatubutse.

Sean John wamenyekanye ku mazina menshi amaze guhinduranya ubugira gatanu aho yiswe Puff Daddy, Sean John ari naryo zina rye bwite, P. Diddy  afite imyaka 48 afite abana 7.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger