AmakuruImyidagaduro

Ore Uwurukundo ni we uhagarariye u Rwanda muri Miss East Africa The Netherlands-AMAFOTO

Ore Uwurukundo Hoogendijk ufite inkomoko mu Rwanda arahatanira ikamba ry’ubwiza ritangirwa mu Buholandi ariko rigatangwa ku banyafurika bakomoka mu bihugu byo mu  karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ore Uwurukundo  afite imyaka 18  Se n’Umuholandi nyina akaba Umunyarwandakazi. Yavukiye mu Buholandi ari naho yakuriye.

Ore Uwurukundo yabwiye TERADIGNEWS  ko yakunze kujya akurikirana amarushanwa y’ubwiza atandukanye akumva na we yajyamo agahagararira u Rwanda by’umwihariko muri Miss Rwanda.

Ishuti ze zamusabaga ko yakwiyandikisha mu irushanwa runaka ko na we yabikora neza agatsinda, ibi ni byo byamuteye imbaraga areba amarushanwa y’ubwiza ari kuba ahitamo kwiyandikisha muri iri rihuza abakobwa bo muri East Africa.

Yanavuze ko ashaka kwerekana ubwiza bw’Abanyarwanda ku mugabane w’iburayi by’umwihariko mu Buholandi ndetse akanazamura ibendera ry’ u Rwanda muri iki gihugu.

Uretse kuba ari guhatanira iri kamba rya Miss East Africa The Netherlands ahagarariyemo u Rwanda, anafite indoto yo kuzahatanira irya Miss Rwanda n’ubwo atatangaje igihe nyacyo azarihatanira.

Ati: ” Njya nifuza kuzaza guhatana muri Miss Rwanda igihe kimwe gusa ntabwo nzi ngo ni ryari? byaba ari amahirwe adasanzwe ”

Yanavuze ko ajya akurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda kuko mu bambitswe iri kamba azimo Aurore Kayibanda kubera imyifatire ye, Kundwa Doriane, Mutesi Jolly ndetse na Iradukunda Liliane waryambitswe mu 2018.”

Ore arasaba Abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange guhora bigirira icyizere ku bo ari bo kuko ari beza kandi bagomba kubigaragaza.

Akomeza avuga ko atagize amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda kuko yavukiye mu Buholandi ndetse akaba atarigeze agira amahirwe yo kubana cyane n’abakivuga.

Ati “Ikinyarwanda cyanjye ni gike cyane ntago nageze amahirwe yo kubasha kukiga, amagambo nzi kuvuga ni mukomere cyangwa se murabeho nta bindi birenze aho nzi.”

Aherutse mu Rwanda mu 2016 no mu 2011 aho yari yaje gusura abo mu muryango wa nyina.

Ore Uwurukundo Hoogendijk yiga muri Kaminuza ya Hogeschool Rotterdam ibijyanye no kwita ku bakozi. Ari guhatana n’abakobwa 19 bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba mu irushanwa ryitwa ‘Miss East Africa The Netherlands’.

Gutora ntabwo byari byatangira.

Ore arasaba Abanyarwandakazi kujya bigirira icyizere kuko ari beza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger