AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

ONU yahagaritse inkunga yageneraga CARITAS kubera umupadiri uregwa gufata abana ku ngufu muri Central Africa

Umuryango w’abibumbye utangaza ko wahagaritse imfashanyo yose yageneraga umuryango wa kiliziya Gatolika CARITAS muri Repubulika ya Central Africa kubera umupadiri wari uhagarariye uyu muryango muri iki gihugu ushinjwa gufata abana b’abakobwa ku ngufu nk’uko iperereza ryakozwe na CNN ribigaragaza.

BBC yatangaje ko ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ubufasha bw’imbabare (OCHA) ryavuze ko umupadiri w’Umubiligi witwa Luk Delft wahoze ari umuyobozi wa CARUTAS akaba akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana, ubu akaba yakuwe kuri uyu mwanya ndetse ahita ava muri Central Africa nk’uko uyu muryango udaharanira inyungu ‘CARITAS’ ubivuga.

BBC ikomeza ivuga ko Abategetsi b’Ububiligi ndetse na kiliziya Gatolika  byatangiye iperereza ku birego uyu mupadiri aregwa.

Ubuyobozi bw’ishami rya ONU rishinzwe guhuza ubufasha (OCHA) bwavuze ko mu mikorere y’iri shami ritajya ryihanganira na gato ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uru rwego kandi rwakomeje ruvuga ko guhera ubu imikoranire yarwo na CARITAS igiye guhagarikwa kugeza igihe amaperereza azatangira umwazuro kuri ibi birego.

Padiri Luk Delft kandi si ubwa mbere arezwe ibi birego kuko no muri 2012 yaje guhamwa n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho yahanishijwe kumara imyaka 10 adakora akazi ako ari ko kose gatuma agira aho ahurira n’abana cyangwa urubyiruko.

Muri 2013 nibwo yaje koherezwa muri Central Africa aza no  guhabwa akazi muri CARITAS muri 2015 nk’uko bitangazwa n’Urwego rwashyizweho na kiliziya Gatolika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana rwitwa ‘Dignity Foundation.’

Nyuma y’imyaka ibiri akorera uyu muryango mu mujyi wa Kaga-Bagadoro uherereye mu majyaruguru y’iki gihugu yaje kugirwa umunyamabanga mukuru wawo  muri iki gihugu mk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Umuryango CARITAS ubunyujije ku rukuta rwawo rwa Twitter  watangaje ko irakajwe n’ibirego by’uyu mu padiri mu gihe mu mikorere yayo iba irajwe inshinga no kurengera abana ndetse ko iri kureba uburyo yavugurura ingamba zo kubarengera.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger