Amakuru ashushye

ONU yaburiye abatuye isi ko ishobora guhura n’ibyago bikomeye mu 2018

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, araburira abatuye Isi ko mu mwaka wa 2018, izahura n’uruhurirane rw’ibibazo n’ibyago, agasaba abantu gufatanya bimakaza amahoro mu kubikumira.

Guterres yabigarutseho mu butumwa yatanze busoza umwaka wa 2017, nk’uko ijwi ry’amerika  ryabitangaje.

Guterres wavukiye muri Portugal mu 1949, ubwo yasimburaga Ban Ki-moon, kuwa 1 Mutarama 2017, yari yitezweho gushyira isi mu bihe by’uburyohe, cyane cyane gushyira ku iherezo amakimbirane n’umwiryane amaze imyaka isaga 40 mu kirwa cya Cyprus.

Guterres yavuze ko ibyo yari yizeye kugeza ku batuye isi mu 2017 bitagezweho byose ariko ko hari byinshi byagiye bihinduka, anagaruka kubyo abona bishobora gushyira abatuye isi, aharindimuka hatagize igikorwa.

Yagize ati “Amakimbirane yakomeje guhabwa intebe n’ibibazo by’urudaca bikomeza kugaragara. Isi ihangayikishijwe n’icurwa n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi kuva igihe cy’intambara y’ubutita n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zikomeje kwiyongera.”

Guterres yakomeje avuga ku busumbane bukomeza kwiyongera umunsi ku wundi, ibikorwa bibangamira uburenzira bwa muntu, urwango rwa ba kavukire b’ibihugu banga abaturutse mu bindi rukomeza kwiyongera, asaba ko umwaka 2018, abatuye isi barangwa n’ubumwe mu kubirwanya.

Ibibazo byugarije isi byabangamiye Guterres mu mwaka amaze ayobora Loni birimo inzara muri Yemen yibasiye abaturage barenga miliyoni umunani n’abarenga miliyoni imwe bagezweho n’ibyorezo birimo Chorela.

Hari kandi ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi muri Myanmar bwatumye abantu basaga 650,000 bahunga, intambara yo muri Syria imaze imyaka isaga 17 yashyize mu buhungiro abarenga miliyoni 11, amakimbirane muri Sudani y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan, Iraq n’ahandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger