AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Omicron yakuye benshi imitima yageze mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abantu batandatu basanzwemo ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije buzwi nka Omicron, nyuma yo gusuzuma byimbitse abagenzi binjira mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo yasohoye yavuze ko abasanzwemo ubu bwoko ari abagenzi ndetse n’abahuye na bo.

Omicron yagaragaye bwa mbere mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, mbere yo gukwirakwira mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko ubu bwoko bwa COVID-19 bwihinduranya cyane ku buryo hari impungenge z’ubushobozi bwabwo mu bijyanye no kwandura vuba.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 12, gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingira kuko ari bwo buryo burambye mu kwirinda ubu bwoko bushya bwa Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger