Amakuru ashushyeInkuru z'amahangaMu mashusho

Omar Al- Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani yakatiwe n’urukiko

Omar Al- Bashir wahoze ari umukuru w’Igihugu cya Sudan yakatwe n’urukiko igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa no kwigwizaho imitungo y’igihugu mu nyungu ze bwite.

Omar yaburanishwaga mu rubanza rwibandaga cyane kuri miliyoni 25 z’amadolari zasanzwe mu rugo i we, nyuma y’iminsi mike yari amaze ahiritswe ku butegetsi muri Mata muri uyu mwaka turimo.

Omar Al- Bashir mu busobanuro bwe yatanze avuga ku byaha ashinjwa, yavuze ko ayo mafaranga yose yayahawe n’umuryango w’umwami wa  Arabia Saoudite.

Ubwo uru rubanza rwabaga, hagaragaye akavuyo kenshi nyuma y’uko abamushyigikiye bateje imvururu bisaba ko inzego z’umutekano zibasohora hanze ku ngufu.

Leta ya Sudan yemeza ko yaciye inkoni zamba kukuba Omar Al- Bashir yakatiwe imyaka ibiri gusa, mu gihe yakagombye kuba yagafunzwe imyaka icumi.

Byemejwe kandi ko Bashir atazafungirwa muri gereza zisanzwe ahubwo ko azajyanwa mukigo gifasha abantu guhindura imibereho.

Ibi bibonwa n’Abanyasudani benshi ko bisa naho ari ukumworohereza cyane bikabije.

Bashir yahiritswe ku butegetsi ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kwibasira inyoko muntu no kunanirwa gukemurira abaturage ikibazo cy’inzara cyakunze kumvikana muri Sudan.

Izamuka ry’umusoro ku mugati naryo ryateje inkeke muri rubanda imyigaragambyo itangira gukwira imishwaro mu mihanda itandukanye yo muri iki gihugu bamagana ubutegetsi bwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger