AmakuruImyidagaduro

Oda Paccy yatangije inzu itunganya umuziki

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique wamamaye mu muziki nka Oda Paccy yashinze inzu itunganya umuziki yise ‘Empire Records’ mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga umuziki Nyarwanda.

Kuwa  Gatatu taliki ya 06 Gshyantare 2019, nibwo uyu muraperikazi yagaragaje iki gikorwa cye, avuga ko ateganya ko hari impinduka nyinshi nziza ateganya ko iyi studio izongera kuri we no ku bahanzi bagenzi be.

Producer Junior Multi System wakoranye cyane bya hafi n’uyu muhanzikazi kuva kera agitangira ibikorwa by’umuziki n’ubu bakaba ari inshuti magara niwe watangiye gukorera muri iyi nzu iherereye mu Gatsata i wabo wa Oda Paccy.

Amakuru yizewe yemeza ko uyu mugabo uri kuyitunganyirizamo indirimbo atarahabwa amasezerano, ariko hagati aho igihe cyose Oda Paccy yaba amukeneye yamubona agakora.

Oda Paccy yavuze ko kandi akomeje igikorwa cyo gushakisha abaproducer batandukanye bafite ubunararibonye mu gutunganya umuziki, haba aba hano mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo.

Agaruka ku cyatumye afata gahunda yo gutangiza iyi nzu, yavuze ko iki gitekerezo yakigize kera  cyane, agakomeza guhura n’imbogamizi z’amikoro make.

Ati “Ni zimwe mu nzozi nari mfite nk’umuhanzi kuko umuziki niko kazi kanjye ndabikunda, naravuze nti noneho wenda usibye kuba naririmba, ni uwuhe musanzu nshobora gutanga uko waba umeze kose natanga ku muziki.”

Yavuze ko kuba yatangije iyi nzu, bizamufasha kugera ku ntego ye yo guteza imbere umuziki Nyarwanda mu buryo bworoshye, kuko bitari kumworohera gufasha umuhanzi umwe k’uwundi.

Iyi studio nshya Oda Paccy yamuritse ayifatanyije na Elysa Nadia ukunze gukurikirana ibikorwa by’uyu muhanzikazi bya muzika umunsi ku munsi.

Yavuze ko kandi yahisemo kuyishyira mu rugo i wabo kubera ko abona ari ahantu hisanzuye kandi hanini kuburyo kuhakorera igikorwa nk’iki byoroshye cyane,ikindi n’uko ijya kurisha ihera ku rugo kuko biba byiza iyo ushaka iterambere ukabanziriza aho utuye.

Studio Empire records ya Oda Paccy

Twitter
WhatsApp
FbMessenger