AmakuruImyidagaduroUrukundo

Oda Paccy na Producer Junior Multisystem bagaragaje ibimenyetso byo kuba bari mu rukundo

Umuhanzikazi Oda Paccy uzwi cyane mu njyana ya Hip-Hop na Producer Junior Multisystem bagaragaje ku mugaragaro ko bari mu rukundo nyuma y’uko uyu mukobwa yari aherutse kumusinyisha muri Studio ye ya Empire Records.

Nyuma y’ibi bimenyetso by’urukundo hagati y’aba bombi, Junior atangaza ko ataramenya neza uburemere  bw’urukundo ruri hagatiye na Oda Paccy.

Producer Junior amaze igihe arwaye nyuma yo gukora impanuka agonzwe n’imodoka biba ngombwa ko acibwa ukuboko bitewe n’uburyo amagufa yangiritse.

Ubwo uyu musore yari akiri mu bitaro, yagiye asurwa cyane na zimwe mu nshuti ze cyane cyane abazwi mu myidagaduro, aho bagiye bamuteranyiriza amafaranga yo kwifashisha, yose agahabwa Oda Paccy kuko ariwe wamubaga hafi cyane.

Oda Paccy na Junior bagaragaje ko hagati yabo harimo umubano wihariye nyuma y’ubutumwa  aba bombi batangaje babinyujije ku rukuta rwa Instagram buri wese akoresha.

Ibyo Oda Paccy yapostinze agaragaza ko hari urukundo afitanye na Jinipr

Oda Paccy yanditse avuga ko yishimye, akurikizaho izina rya Junior nyuma yaryo yandikaho amagambo yo mu Cyongereza ‘Save the Date’ akoreshwa cyane cyane abakundanye bagaragariza inshuti zabo ko ubukwe buri hafi.

Junior na we ntiyazuyaje kumusubiza kuko na we yahise akoresheje ifoto isa nk’iyo Oda Paccy yandikaho ati “Urukundo ni rwiza Oda Paccy.”

Kuba Junior yaba ari mu rukundo na Oda Paccy wamuhaye akazi yavuze ko we ubwe atarabihamya neza,avuga ko amakuru yanyayo azayatangaza bitewe n’ibimenyetso azakomeza kugenda abona umunsi ku w’undi.

Oda Paccy we yirinze kugira icyo atangaza avuga  ko ibyo yavuga byose kuri urwo rukundo, haba kwemera ko ruhari cyangwa ntarwo abantu batabyemera.

Post ya Junior asubiza Oda Paccy

Ati “Ntacyo ntangaje. Mbyemeye cyangwa nkabihakana n’ubundi ntimwabyemera.”

Uyu mukobwa yaherukaga kumvikana mu rukundo na Producer Lick Lick banabyaranye umwana umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger