AmakuruImikino

Obama yasobanuye impamvu Argentine idatwara igikombe cy’isi kandi ifite Messi

Barack Obama wahoze ayobora leta zunze ubumwe za Amerika, yasobanuye ko kuba ikipe y’igihugu ya Argentine yarananiwe gutwara igikombe cy’isi kandi ifite Messi ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi bifite aho bihuriye no kudakorera hamwe kw’abakinnyi b’iyi kipe.

Hari mu kiganiro Obama w’imyaka 57 yatangiye mu nama ya EXMA yabereye i Bogota mu murwa mukuru wa Colombia.

Nyakubahwa Barack Obama yakoresheje urugero rwa Messi n’ikipe y’igihugu ya Argentina ashaka kugaragaza ko mu gihe abantu basangiye urubanza, nta mpamvu yo kwishingikiriza umuntu umwe kuko n’ubwo yaba igitangaza gute adashobora kuba kamara.

Yagize ati” N’abantu dufata nk’ibitangaza bakorera hamwe n’abandi kugira ngo batere imbere. Muri Argentine, n’ubwo Messi ari umukinnyi mwiza cyane, bafite ibibazo byo kudatwara igikombe cy’isi. Inama naha abakiri bato, ni ukumenya ko abantu bigejeje ku bintu bikomeye ari bake cyane.”

Amagambo ya Nyakubahwa Obama afite ishingiro kuko n’ubwo Messi ari umukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku isi, nta byinshi yagejeje ku kipe y’igihugu cye cya Argentine ahanini bitewe no kubura abakinnyi ahuza na bo imbaraga.

Urugero nko muri 2014 yashoboye kugeza ikipe y’igihugu cye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, gusa birangira Argentine idashoboye gutwara igikombe cy’isi nyuma yo gutsindwa n’Abadage bakinaga nk’ikipe igitego kimwe ku busa.

Mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya, Messi na bwo yagejeje Argentrtine muri 1/4 cy’irangiza gusa ntiyaharenga nyuma yo gutsindwa n’Abafaransa ibitego 4-3.

Magingo aya Messi na Argentine bari kwitegura irushanwa rya Copa America rizabera muri Brazil guhera mun kwezi gutaha. Ikipe y’igihugu ya Argentina iherereye mu tsinda rya kabiri isangiye n’ibihugu bya Colombia na Paraguay, ndetse na Qatar yaje muri Copa America nk’umutumirwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger