Amakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma yuko Safi asezeye, Urban Boys iragumaho dore uko bagiye gukora

Nyuma y’umwiryane muri Urban Boys watumye Safi Madiba asezera, Nizzo Kaboss na Humble Gizzo bari basigaye, kuri uyu wa gatanu Tariki 10 Ugushyingo mu kiganiro bagiranye nabanyamakuru biyemeje gukomeza gukorana ari babiri.

Abasigaye bagize itsinda rya Urban Boys ni Nizzo Kaboss na Humble Gizzo biyemeje gukomeza batangazako Safi bamufashe nkumukozi wasezeye kukazi ke burundu bakomeje bavugako ubu bafite indirimbo nshya yitwa “thank you” ikindi kandi bongeyeho ko bafite gahunda zibitaramo ikindi ngo izindi gahunda za Urban Boys bazagenda bazimenya.

Humble Jizzo usanzwe ahagarariye itsinda akaba numuvugizi waryo muri rusange  yatangaje uko itsinda rigiye gukomeza gukora nyuma yo kugenda kwa Safi.

Humble Jizzo watangiye yisegura ku kuba ikiganiro n’itangazamakuru cyari gutagira saa cyenda n’igice gusa kigatangira saa cyenda 45. Yavuze ko itsinda rya Urban Boyz rigizwe n’abantu babiri ndetse anatangazako ko ryari ryararenze kuba itsinda ahubwo rigahinduka iryo kubyaza umusaruro impano bafite,  itsinda ryari rimaze gukomera nk’uko Urban Boyz yari imeze ntago ryasenyuka burundu kuberako Safi yasezeye  itsinda.

Semuhungu uzwi nka 2 Pac, ufasha bya hafi   Urban Boys ndetse na Yves ukuriye abafana ba Urban Boys aba nibo bari bicaye imbere batanga ikiganiro kuri Urban Boys. Humble Gizzo yatangiye asubiriramo abanyamakuru amateka y’itsinda rya Urban Boys,yasoje avuga ko icyo atazibagirwa ari uko Urban Boys bari ingabo zirwana. Humble Gizzo yabwiye abanyamakuru ko Urban Boys yavuyemo umuntu umwe ubu hasigayemo abantu babiri.

Humble Gizzo yanashimiye akazi gakomeye Safi yakoze ubwo yarari muri Urban Boys  akomeza anavugako Urban Boys ari ikompanyi yanditse muri leta kandi isoreshwa nkandi makompanyi yose.

Humble Gizzo mu magambo ye atangazako Urban Boys igihari  yagize ati” Itsinda rirahari turi abantu b’abagabo turumva nitubona ko dukeneye undi muntu tuzamushaka cyangwa tuyikomeze turi babiri.”

Mu misi yashize nibwo Safi Maddiba yatangaje kumugaragaro ko asezeye muri Urban Boys avugako yafashe umwanzuro wo gukora wenyine bikaba byaravuzwe  cyane kandi ko yaba yaranajyanye imwe mu mitungo ya Urban Boys.

Humgle yaje yambaye ikote , ari na 2 Pac ubafasha mu bikorwa byose
Ubwitabire ni buke cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger