AmakuruImikino

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, APR FC yatangiye kwitegura Bugesera

Ikipe ya APR FC iheruka gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, yatangiye kwitegura umukino w’umunsi wa 24 igomba kwakiramo ikipe ya Bugesera FC.

Imyitozo y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangiye saa tatu z’igitondo aho abakinnyi bakoreye imyitozo muri gym mu rwego rwo kongera imbaraga.

Nyuma y’imyitozo yo kongera imbaraga, abakinnyi ba APR FC barakora imyitozo isanzwe ku gicamunsi cy’uyu wa mbere. Ni imyitozo iza kubera ku kibuga cya Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

Umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona APR FC igomba kwakiramo Bugesera uzabera kuri Stade ya Kigali mu mpera z’iki cyumweru. Ni umukino isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze guhatanira na Rayon Sports igikombe cya shampiyona.

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda ibura imikino irindwi ngo isozwe ku mugaragaro, APR FC iyoboye urutonde rwayo n’amanota 54. Irarusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atatu yonyine, mu gihe Mukura VS iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 48.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger